Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya mbere cy’Abami

Ibice

Ibirimo

  • 1

    • Dawidi na Abishagi (1-4)

    • Adoniya ashaka kuba umwami (5-10)

    • Natani na Bati-sheba bagira icyo bakora (11-27)

    • Dawidi ategeka ko Salomo asukwaho amavuta (28-40)

    • Adoniya ahungira ku gicaniro (41-53)

  • 2

    • Dawidi aha amabwiriza Salomo (1-9)

    • Dawidi apfa; Salomo aba umwami (10-12)

    • Ubugambanyi bwa Adoniya bumwicisha (13-25)

    • Abiyatari yirukanwa; Yowabu yicwa (26-35)

    • Shimeyi yicwa (36-46)

  • 3

    • Salomo ashyingiranwa n’umukobwa wa Farawo (1-3)

    • Yehova abonekera Salomo mu nzozi (4-15)

      • Salomo asaba ubwenge (7-9)

    • Salomo acira urubanza abagore babiri (16-28)

  • 4

    • Abari mu butegetsi bwa Salomo (1-19)

    • Ubukire mu gihe cy’ubutegetsi bwa Salomo (20-28)

      • Buri wese afite umuzabibu we n’igiti cy’umutini (25)

    • Ubwenge bwa Salomo n’imigani yaciye (29-34)

  • 5

    • Umwami Hiramu atanga ibikoresho by’ubwubatsi (1-12)

    • Salomo ashyiraho imirimo y’agahato (13-18)

  • 6

    • Salomo yubaka urusengero (1-38)

      • Icyumba cy’imbere cyane (19-22)

      • Abakerubi (23-28)

      • Ibishushanyo, inzugi, urugo rw’imbere (29-36)

      • Urusengero rurangira kubakwa mu myaka igera kuri irindwi (37, 38)

  • 7

    • Ingoro ya Salomo n’andi mazu byari kumwe (1-12)

    • Hiramu wari umuhanga afasha Salomo (13-47)

      • Inkingi ebyiri zikozwe mu muringa (15-22)

      • Ikigega cy’amazi gicuzwe mu cyuma (23-26)

      • Amagare 10 n’ibikarabiro bicuzwe mu muringa (27-39)

    • Barangiza gukora ibintu bicuzwe muri zahabu (48-51)

  • 8

    • Bazana Isanduku mu rusengero (1-13)

    • Salomo avugisha abaturage (14-21)

    • Isengesho Salomo yavuze igihe cyo gutaha urusengero (22-53)

    • Salomo asabira abantu umugisha (54-61)

    • Ibitambo n’umunsi mukuru wo gutaha urusengero (62-66)

  • 9

    • Yehova yongera kubonekera Salomo (1-9)

    • Impano Salomo yahaye Umwami Hiramu (10-14)

    • Imishinga ya Salomo (15-28)

  • 10

    • Umwamikazi w’i Sheba asura Salomo (1-13)

    • Ubukire bwa Salomo (14-29)

  • 11

    • Abagore ba Salomo bamuyobya (1-13)

    • Abanzi ba Salomo (14-25)

    • Yerobowamu asezeranywa gutegeka imiryango 10 (26-40)

    • Salomo apfa; Rehobowamu aba umwami (41-43)

  • 12

    • Rehobowamu asubiza abaturage nabi (1-15)

    • Imiryango 10 yigomeka (16-19)

    • Yerobowamu aba umwami wa Isirayeli (20)

    • Rehobowamu areka kurwana n’Abisirayeli (21-24)

    • Yerobowamu atangiza ibyo gusenga ikimasa (25-33)

  • 13

    • Ibintu bibi byahanuriwe igicaniro cy’i Beteli (1-10)

      • Igicaniro gisaduka (5)

    • Umukozi w’Imana utarumviye (11-34)

  • 14

    • Ibyo Ahiya yahanuriye Yerobowamu (1-20)

    • Rehobowamu ategeka u Buyuda (21-31)

      • Igitero cya Shishaki (25, 26)

  • 15

    • Abiyamu, umwami w’u Buyuda (1-8)

    • Asa, umwami w’u Buyuda (9-24)

    • Nadabu, umwami wa Isirayeli (25-32)

    • Basha, umwami wa Isirayeli (33, 34)

  • 16

    • Urubanza Yehova yaciriye Basha (1-7)

    • Ela, umwami wa Isirayeli (8-14)

    • Zimuri, umwami wa Isirayeli (15-20)

    • Omuri, umwami wa Isirayeli (21-28)

    • Ahabu, umwami wa Isirayeli (29-33)

    • Hiyeli yongera kubaka Yeriko (34)

  • 17

    • Umuhanuzi Eliya ahanura ko hari kuba amapfa (1)

    • Eliya agaburirwa n’ibikona (2-7)

    • Eliya ajya ku mupfakazi w’i Sarefati (8-16)

    • Umwana w’uwo mupfakazi apfa nyuma akazuka (17-24)

  • 18

    • Eliya ahura na Obadiya na Ahabu (1-18)

    • Eliya ahangana n’abahanuzi ba Bayali i Karumeli (19-40)

      • “Kuki mudafata umwanzuro?” (21)

    • Imyaka itatu n’igice y’amapfa irangira (41-46)

  • 19

    • Eliya ahunga Yezebeli wari warakaye cyane (1-8)

    • Yehova abonekera Eliya kuri Horebu (9-14)

    • Eliya asabwa gusuka amavuta kuri Hazayeli, Yehu na Elisa (15-18)

    • Elisa ashyirwaho ngo asimbure Eliya (19-21)

  • 20

    • Abasiriya batera Ahabu (1-12)

    • Ahabu atsinda Abasiriya (13-34)

    • Ibintu bibi byahanuriwe Ahabu (35-43)

  • 21

    • Ahabu yifuza umurima w’imizabibu wa Naboti (1-4)

    • Yezebeli agambanira Naboti ngo yicwe (5-16)

    • Eliya avuga ibintu bibi byari kuba kuri Ahabu (17-26)

    • Ahabu yicisha bugufi (27-29)

  • 22

    • Isezerano Yehoshafati yagiranye na Ahabu (1-12)

    • Mikaya ahanura ko Ahabu azatsindwa (13-28)

    • Ahabu yicirwa i Ramoti-gileyadi (29-40)

    • Yehoshafati ategeka u Buyuda (41-50)

    • Ahaziya umwami wa Isirayeli (51-53)