Soma ibirimo

ERITEREYA

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Eritereya

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Eritereya

Hashize imyaka myinshi, Leta ya Eritereya ifata Abahamya ba Yehova ikabafunga. Muri bo harimo abagore n’abageze mu za bukuru, bafungwa bazira ibikorwa by’idini cyangwa bagafungwa nta mpamvu zitanzwe. Perezida Afwerki yaciye iteka ryo ku wa 25 Ukwakira 1994, ryambura Abahamya ubwenegihugu kuko batifatanyije muri referandumu yabaye mu mwaka wa 1993, kandi bakaba banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Mbere y’uko abayobozi ba Eritereya bahatira abantu kujya mu gisirikare, hari harashyizweho gahunda yo gukora imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare. Icyo gihe, hari Abahamya benshi bayikoze, bahagarariwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye. Abayirangije bahabwaga ibyemezo bigaragaza ko bakoze imirimo ifitiye igihugu akamaro, kandi akenshi bashimirwaga iyo mirimo babaga bakoze. Icyakora hashingiwe ku iteka rya perezida, inzego zishinzwe umutekano zatangiye gufunga Abahamya ba Yehova, kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo no kubabuza amahwemo kugira ngo bihakane ukwizera kwabo.

Ubu Abahamya ba Yehova mirongo itatu n’icyenda baracyafunzwe (abagabo 27 n’abagore 12). Ku itariki ya 4 Ukuboza 2020, Abahamya ba Yehova 28 bararekuwe (abagabo 26 n’abagore 2) bari bamaze imyaka hagati ya 5 na 26 bafunzwe bazira ukwizera kwabo. Ku itariki ya 29 Mutarama 2021, hari umugabo w’Umuhamya wa Yehova wafunguwe nyuma yo kumara imyaka irenga 12 muri gereza. Nanone hari abandi Bahamya batatu barekuwe ku itariki ya 1 Gashyantare 2021 (umugabo 1 n’abagore 2). Bari bamaze hagati y’imyaka 4 na 9 bafunzwe.

Abahamya baguye muri gereza bitewe no gufatwa nabi

Hari Abahamya bane baguye muri gereza zo muri Eritereya, naho abandi batatu bageze mu za bukuru, bapfa nyuma yo gufungurwa, bitewe n’imibereho mibi yo muri gereza.

Mu mwaka wa 2018, Abahamya babiri bapfiriye muri gereza ya Mai Serwa bari baherutse kwimurirwamo. Abo ni Habtemichael Tesfamariam wapfuye ku itariki ya 3 Mutarama, afite imyaka 76 na Habtemichael Mekonen wapfuye ku itariki ya 6 Werurwe, afite imyaka 77. Abayobozi bo muri Eritereya bafunze abo bagabo mu mwaka wa 2008 babarenganya.

Mu mwaka wa 2011 n’uwa 2012, hari Abahamya babiri bapfuye bazira kuba barafashwe nabi igihe bari muri gereza ya Meitir. Misghina Gebretinsae w’imyaka 62 wapfuye muri Nyakanga 2011 azira ko yari afungiwe ahantu hari ubushyuhe bukabije, aho bakunze kwita “ikuzimu.” Yohannes Haile w’imyaka 68, na we yapfuye ku itariki ya 16 Kanama 2012, nyuma yo kumara imyaka igera kuri ine afungiwe mu mimerere nk’iyo. Abahamya batatu bageze mu za bukuru, ari bo Kahsai Mekonnen, Goitom Gebrekristos na Tsehaye Tesfariam bapfuye bakimara gufungurwa kubera ubuzima bubi bwo muri gereza ya Meitir.

Ibyo imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yasabye ntibyubahirizwa

Eritereya ikomeje kwanga gukora ibyo yasabwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo miryango yamaganye ibikorwa Eritereya ikora byo kutubahiriza uburenganzira bw’ibanze kandi iyisaba kubihagarika.

Mu mwaka wa 2014, intumwa yihariye y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gaharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yatanze raporo igaragaza uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rihagaze muri Eritereya. Iyo raporo yasabaga abayobozi b’icyo gihugu kubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama no kubahiriza uburenganzira bw’imfungwa, nk’uko bivugwa mu “mategeko mpuzamahanga.” Nanone iyo raporo yasabaga ko “abantu bose bakeneye kwivuza bavurwa . . . kandi uburyo abantu bafungwamo bugahuzwa n’amahame mpuzamahanga.” Mu mwaka wa 2015, ako kanama kasabye guverinoma ya Eritereya “kubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama no gushyiraho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.”

Mu mwaka wa 2016, komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yavuze ko abategetsi ba Eritereya bakoze “ibyaha byibasira inyoko muntu” bitewe n’uko batoteza Abahamya ba Yehova n’abandi bantu “babahora idini n’ubwoko bwabo.”

Mu mwaka wa 2017, komite igizwe n’impuguke zo muri Afurika zikurikirana ibibazo by’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abana (CAEDBE), yagaragaje ko ihangayikishijwe n’uko abana b’Abahamya ba Yehova bakomeje gufatwa nabi no kuvutswa uburenganzira bwabo, nubwo hari amategeko abarengera. Iyo komite yasabye Eritereya “kubahiriza uburenganzira bw’abana bwo kuvuga icyo batekereza, kuyoborwa n’umutimanama wabo no kujya mu idini bashaka, badakorewe ivangura iryo ari ryo ryose.”

Mu mwaka wa 2018, Komisiyo ya Afurika Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yasabye ko Eritereya “ifata ingamba mu maguru mashya, ikubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’abantu bose bafunzwe, harimo . . . n’Abahamya ba Yehova,” kandi igakora iperereza ku cyahitanye Abahamya baguye muri gereza. Iyo komisiyo yatsindagirije ko Eritereya igomba guha Abahamya ba Yehova “uburenganzira nk’ubw’abandi benegihugu bose.”

Muri Gicurasi 2019, Komite y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yasabye Eritereya kubahiriza uburenganzira abantu bafite bwo kujya mu idini bashaka kandi “igafungura abantu bose bafunzwe bazira gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini, harimo n’Abahamya ba Yehova.” Nanone iyo komite yasabye icyo gihugu “kubahiriza uburenganzira bw’abantu bayoborwa n’umutimanama, bagashyirirwaho imirimo ya gisiviri isimbura iya gisirikare.”

Muri raporo yasohotse ku itariki ya 12 Gicurasi 2021, intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye yasabye leta ya Eritereya “guhita irekura nta mananiza abantu bose bafunzwe nta cyo baregwa cyangwa bataraciriwe imanza ahubwo bagafungwa bazira idini ryabo, muri abo harimo Abahamya ba Yehova 20.” Nanone kandi Leta yasabwe “gusuzuma imyanzuro yashingiweho bambura ubwenegihugu Abahamya ba Yehova kubera imyizerere yabo. Eritereya igomba no kubahiriza ibyo Komisiyo Nyafurika Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubw’Abaturage yasabye ku birebana no gusubiza ubwenegihugu Abahamya ba Yehova kandi igakora iperereza ku cyishe Abahamya baguye muri gereza.”

Gufungwa igihe kitazwi

Abenshi mu Bahamya bafunzwe ni abagabo kandi ntibaba bazi igihe bazarekurirwa; baba bashobora no gufungwa kugeza bapfuye cyangwa bagafungurwa mbere y’aho gato. Kubera ko nta mategeko yashyizweho muri icyo gihugu ashobora kubarenganura cyangwa ngo babe bajuririra inkiko, bashobora gufungwa ubuzima bwabo bwose.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 17 Kamena 2024

    Abahamya bose hamwe bafunzwe ni 39.

  2. Ku itariki ya 1 Gashyantare 2021

    Abahamya batatu barafunguwe.

  3. Ku itariki ya 29 Mutarama 2021

    Umuhamya umwe yarafunguwe.

  4. Ku itariki ya 4 Ukuboza 2020

    Abahamya ba Yehova 28 barafunguwe.

  5. Ku itariki ya 6 Werurwe 2018

    Umuvandimwe witwa Habtemichael Mekonen yarapfuye. Yari afite imyaka 77 kandi yapfuye amaze koherezwa muri gereza ya Mai Serwa.

  6. Ku itariki ya 3 Mutarama 2018

    Umuvandimwe witwa Habtemichael Tesfamariam yarapfuye. Yari afite imyaka 76 kandi yapfuye amaze koherezwa muri gereza ya Mai Serwa.

  7. Muri Nyakanga 2017

    Abahamya bose bari bafungiwe mu kigo cya Meitir boherejwe muri gereza ya Mai Serwa, iri hanze y’umugi wa Asmara.

  8. Ku itariki ya 25 Nyakanga 2014

    Abenshi mu bafashwe ku itariki ya 14 Mata barafunguwe, ariko abagera kuri 20 mu bafashwe ku itariki ya 27 Mata baracyafunzwe.

  9. Ku itariki ya 27 Mata 2014

    Abahamya mirongo itatu n’umwe bafashwe bari mu materaniro biga Bibiliya.

  10. Ku itariki ya 14 Mata 2014

    Abahamya basaga 90 bafashwe bizihiza Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo ruba buri mwaka.

  11. Ku itariki ya 16 Kanama 2012

    Yohannes Haile w’imyaka 68 ni bwo yapfuye, ubwo yari afungiwe mu mimerere mibi cyane.

  12. Muri Nyakanga 2011

    Misghina Gebretinsae w’imyaka 62 ni bwo yapfuye, ubwo yari afungiwe mu mimerere mibi cyane.

  13. Ku itariki ya 28 Kamena 2009

    Abategetsi bigabije urugo rw’Umuhamya ubwo bari muri gahunda zabo zo gusenga, maze bafata Abahamya 23 bari aho, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 2 na 80.

  14. Ku itariki ya 28 Mata 2009

    Abategetsi bimuye imfungwa zose z’Abahamya ba Yehova zari zifungiwe kuri sitasiyo za porisi bazijyana muri gereza ya Meitir, uretse Umuhamya umwe.

  15. Ku itariki ya 8 Nyakanga 2008

    Abategetsi batangiye gusaka ingo z’Abahamya n’aho bakorera bafata Abahamya 24, abenshi muri bo bakaba ari bo batungaga abagize imiryango yabo.

  16. Muri Gicurasi 2002

    Leta yahagaritse amadini mato yose atabarizwa mu madini ane akomeye yemewe na leta.

  17. Ku itariki ya 25 Ukwakira 1994

    Perezida yaciye iteka rigamije kwambura Abahamya ba Yehova ubwenegihugu hamwe n’ubundi burenganzira bw’ibanze.

  18. Ku itariki ya 17 Nzeri 1994

    Paulos Eyasu, Isaac Mogos na Negede Teklemariam bafunzwe batazi icyo baregwa kandi bataburanishijwe.

  19. Mu myaka ya 1950

    Ni bwo umuryango w’Abahamya ba Yehova watangiye gukorera muri Eritereya.