Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mukobwa wange nkunda

Mukobwa wange nkunda

Vanaho:

  1. 1. Kuva ukiri muto,

    Twari kumwe.

    Twasangiye ibyiza,

    Hamwe n’ibibi.

    Uko wakuraga,

    Umenya ubwenge,

    Numvaga nezerewe.

    (INYIKIRIZO)

    Mwana wange, untera ishema.

    Nzakomeza kugukunda.

  2. 2. Ugira umwete,

    Ukigomwa.

    Inama nkugira,

    Ziragufasha.

    Kandi iyo nkubwiye

    Ko ngukunda,

    Biragushimisha cyane.

    (INYIKIRIZO)

    Mwana wange, untera ishema.

    Nzakomeza kugukunda.

  3. 3. Yehova na we,

    Arabibona.

    Umwete wawe,

    N’uko witanga.

    Ntabwo azigera,

    Abyibagirwa,

    Nta na gato.

    (INYIKIRIZO)

    Mwana wange, untera ishema.

    Yah Yehova azakwitaho.

    Mwana wange, azakwitaho.

    Mwana wange, humura.