Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amazu azaguhesha ikuzo

Amazu azaguhesha ikuzo

Vanaho:

  1. 1. Yehova, Muremyi w’ijuru.

    Ijuru nturikwirwamo,

    Nkanswe aya mazu twubatse.

    Ariko umwuka wawe,

    Wuzuye aha hantu hawe,

    No ku bakumvira bose.

    Tugukorera twunze ubumwe,

    Bikagushimisha cyane.

    (IKIRARO)

    Ibintu dutunze,

    Ni wowe tubikesha.

    N’ibyo dutanga byose,

    Ni wowe ubiduha.

    (INYIKIRIZO)

    Warakoze cyane Yehova.

    Reka tukuririmbire.

    Inzu nk’izi zikubahisha,

    Ni zo twifuzaga rwose.

  2. 2. Yehova, wari uzi neza,

    Ko dukeneye aha hantu.

    Hazafasha abagusenga,

    Kandi benshi bakumenye.

    Aya mazu azadufasha,

    Atume dukora neza,

    Uyu murimo wihutirwa,

    Twahawe n’Umwana wawe.

    (IKIRARO)

    Ibyiza dufite,

    Ni wowe tubikesha.

    Tubiguhaye byose,

    Wowe Mana yacu.

    (INYIKIRIZO)

    Warakoze cyane Yehova.

    Reka tukuririmbire.

    Inzu nk’izi zikubahisha,

    Ni zo twifuzaga rwose.