Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Aho ngomba kuba

Aho ngomba kuba

Vanaho:

  1. 1. Nge mbona abo tungana,

    Basa n’abaguwe neza.

    Mba nzi ibyiza n’ibibi.

    Nzi ahantu ngomba kuba.

    Nishimira no kuba nzi,

    Icyo nkwiriye gukora,

    Ngo mbone inshuti nziza,

    Zinkunda kandi zimfasha.

    (INYIKIRIZO)

    Nge mu mutima

    Ndumva nishimye.

    Yehova ni we

    Uzamba hafi.

    Anyereke inzira.

  2. 2. Mbyemera ntashidikanya,

    Aha ni ho ngomba kuba.

    Nsoma Ijambo ry’Imana,

    Rikankora ku mutima.

    Ubu ndabibona neza.

    Ndi kumwe n’inshuti nziza.

    Ni na wo muryango wange.

    Ni impano ya Yehova.

    (INYIKIRIZO)

    Nge mu mutima,

    Ndumva nishimye.

    Yehova ni we

    Uzamba hafi.

    Anyereke inzira.