Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Niyemeje kunonosora umurimo

Niyemeje kunonosora umurimo

Vanaho:

  1. 1. Nisuzumye neza—

    Maze mbona

    Uburyo nkoresha

    Mbwiriza ari bumwe.

    Ngomba gukoresha ubundi buryo

    Nkagira ibintu mpindura—

    Nkagura umurimo.

    (INYIKIRIZO)

    Ubu niyemeje kujya nkoresha,

    Uburyo bwose bwo kubwiriza.

    Yehova Mana, unshyigikire,

    Maze ngukorere. Ndakwiringiye.

  2. 2. Binsaba kwigomwa.

    Gusa nzi ko

    Ngera kuri byinshi

    Kandi numva nishimye

    Mbwiriza mu buryo butandukanye,

    Kandi nkagura umurimo.

    Ubu ndanyuzwe rwose!

    (INYIKIRIZO)

    Ubu niyemeje kujya nkoresha,

    Uburyo bwose bwo kubwiriza.

    Yehova Mana, unshyigikire,

    Maze ngukorere. Ndakwiringiye.

    (IKIRARO)

    Mbere byarangoraga

    Nkumva ntabishobora

    Gusa ubu ndishimye.

    Ntabwo nicuza

    Imihati nshyiraho,

    Impesha imigisha.

    Kandi nzi ko Yehova

    Ari kumwe nange.

    (INYIKIRIZO)

    Ubu niyemeje kujya nkoresha,

    Uburyo bwose bwo kubwiriza.

    Yehova Mana, unshyigikire,

    Maze ngukorere, kuko nkwiringira.

    (INYIKIRIZO)

    Ubu niyemeje kujya nkoresha,

    Uburyo bushya bwo kubwiriza.

    Yehova Mana, unshyigikire,

    Maze ngukorere.

    (INYIKIRIZO)

    Ubu niyemeje kujya nkoresha,

    Uburyo bwinshi bwo kubwiriza.

    Yehova Mana, unshyigikire,—

    Maze ngukorere. Iteka ryose.

    Ndakwizera.