Icyo mpa agaciro kenshi
Vanaho:
1. N’iki mp’agaciro kenshi?
N’iki cyandutira byose?
N’ikihe kintu se cyazamfasha,
Nkab’uwo nifuza kuba we?
Buri munsi mba nsabwa guhitamo
Rimwe na rimwe har’ibyo ndeka
Igihe ntaye nticyagaruka.
Sinifuza guhitamo nabi.
Ku bw’ibyo nkwiriye kwitonda,
ngahitamo rwose icy’ingenzi.
Nzubahisha nte Yehova
We Mana iruta byose?
Nzamuh’ibyiza kurut’ibindi.
Ibyo ni byo bimukwiriye.