Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gira ubutwari kandi ukomere

Gira ubutwari kandi ukomere

Vanaho:

  1. 1. Azinduka,

    Butaracya.

    Agasenga cyane,

    Asabira abana be,

    N’abandi.

    Ngo babe indahemuka.

    Niyo afite ibibazo,

    Ahorana ikizere.

    Azirikana ya magambo,

    Amwe agira ati:

    (INYIKIRIZO)

    Nzagukomeza,

    Wihangayika.

    Nzabana nawe,

    Kandi ngufashe.

    Gira ubutwari,

    Ntugire ubwoba.

    Izagukomeza

    Maze ushikame.

    (IKIRARO)

    Akorana umwete,

    Ngo aze kubona,

    Ibitunga umuryango.

    Afite inshuti

    Zimukunda cyane,

    Bityo ntahangayike.

  2. 2. Imbaraga

    za Yehova,

    Ziramukomeza.

    Asohoza neza

    Inshingano ze.

    Akunda gusenga cyane,

    Nubwo aba ananiwe.

    Yitanga uko ashoboye.

    Azirikana ya magambo.

    Amwe agira ati:

    (INYIKIRIZO)

    Nzagukomeza,

    Wihangayika.

    Nzabana nawe,

    Kandi ngufashe.

    Gira ubutwari,

    Ntugire ubwoba.

    Izagukomeza

    Maze ushikame.

    Izagukomeza

    Maze ushikame.