Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wihangayika

Wihangayika

Vanaho:

  1. 1. Nzi neza ko Paradizo, yenda kubaho.

    N’ibiduhangayikisha byose bikavaho.

    Gusa njya nshika intege, kandi nkumva mpangayitse.

    Nkibagirwa ko Yehova

    Anyitaho by’ukuri.

    Kandi akamba hafi.

    (INYIKIRIZO)

    Wihangayika, jya usenga.

    Niwumva wacitse intege,

    Uge wiringira Yah.

    Wibabara, akwitaho.

    Yaduhaye Ijambo rye

    N’abavandimwe beza.

    Ntukibaze iby’ejo, ngo wihebe.

    Jya umenya iby’uyu munsi

    Burya iby’ejo bibara ab’ejo.

    Jya wituriza

    Wihangayika.

  2. 2. Umva inama nkugira

    Kuko ngukunda.

    Jya wibanda ku byiza

    Aho kwita ku bibi.

    Wibuke ko Yehova

    Yaduhaye umwana we.

    Uzage umwiringira,

    Kuko yadukunze cyane.

    Ntukagire ubwoba.

    (INYIKIRIZO)

    Jya usenga Yehova.

    Niwumva wacitse intege,

    Uge umwiringira

    Wibabara, akwitaho.

    Yaduhaye Ijambo rye

    N’abavandimwe beza.

    Ntukibaze iby’ejo, ngo wihebe.

    Jya umenya iby’uyu munsi

    Burya iby’ejo bibara ab’ejo.

    Jya wituriza

    Wihangayika.

    (INYIKIRIZO)

    Jya usenga Yehova.

    Niwumva wacitse intege,

    Uge umwiringira

    Wibabara, akwitaho.

    Yaduhaye Ijambo rye

    N’abavandimwe beza.

    Ntukibaze iby’ejo, ngo wihebe.

    Jya umenya iby’uyu munsi

    Burya iby’ejo bibara ab’ejo.

    Jya wituriza

    Wihangayika.

    Wihangayika.