Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Paradizo iri hafi

Paradizo iri hafi

Vanaho:

  1. 1. Fata akanya maze utekereze,

    Ibyasezeranyijwe byasohoye.

    Abana bishimye,

    Twese tubaho nta cyo twikanga.

    Turimo dutunganya iyi si,

    Twibanira n’abantu badukunda,

    Turi mu munezero.

    Isi izaba irangwa n’amahoro.

    Iyo migisha

    Izazanwa na Yesu,

    Muri Paradizo.

    (INYIKIRIZO)

    Ibyiringiro byacu,

    Ni byo bituma dushikama.

    Biradukomeza,

    Bigatuma twumva

    Twageze muri Paradizo.

  2. 2. Sa n’utekereza aho hantu.

    Witegereza imisozi n’ibibaya,

    Wibereye iwawe.

    Ugize utya urasohotse,

    Ubona inshuti yawe,

    Uyihoberana ubwuzu,

    Mwembi murarira

    Kuko wari uyikumbuye cyane.

    Ndetse n’urupfu

    Ntiruzabaho

    Muri paradizo.

    (INYIKIRIZO)

    Ibyiringiro byacu,

    Ni byo bituma dushikama.

    Biradukomeza

    Bigatuma twumva twageze

    Muri Paradizo.

    (IKIRARO)

    Umugambi w’Imana,

    Uzasohora nta kabuza.

    Yehova azatwitaho,

    Aduhe ibyo twifuza byose.

    (INYIKIRIZO)

    Ibyiringiro byacu,

    Ntibishidikanywaho rwose.

    Biradukomeza,

    Bigatuma twumva twageze,

    Muri Paradizo.

    Muri Paradizo.

    Muri Paradizo.

    Muri Paradizo.