Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ubabarira

Jya ubabarira

Vanaho:

  1. 1. Mana yange nkore iki koko.

    Ndaremerewe, nashobewe.

    Ndumva ntazi icyo nakora.

    Nzi ko ngomba kubabarira,

    Gusa si ge wamuhemukiye.

    Rwose ntabwo binyoroheye.

    (IMBANZIRIZANYIKIRIZO)

    Nta cyo nakora uretse gusenga.

    Yehova azi agahinda kange.

    Nzi neza ko azamfasha.

    (INYIKIRIZO)

    Ndabyizeye.

    Mana yange ndakwinginze mfasha.

    Rwose ntega amatwi.

    Mfasha mbabarire,

    Mbashe kukwigana,

    Nange nitoze kubabarira abandi.

    Yehova mubyeyi,

    Mfasha mbabarire.

    Mbyibagirwe.

  2. 2. Ngerageza kubyibagirwa,

    Ariko bikananira.

    Nshaka kutita ku byahise.

    Ndabizi ko ntabyishoboza.

    Kubabarira ni ukwibagirwa.

    Ndabizi ni byo nkeneye.

    (IMBANZIRIZANYIKIRIZO)

    Nta cyo nakora uretse gusenga.

    Yehova azi agahinda kange.

    Nzi neza ko azamfasha.

    (INYIKIRIZO)

    Ndabyizeye

    Mana yange ndakwinginze mfasha.

    Rwose ntega amatwi.

    Mfasha mbabarire,

    Mbashe kukwigana.

    Nange nitoze kubabarira abandi.

    Yehova mubyeyi,

    Mfasha mbabarire.

    Nibagirwe.

    Mbabarire.

    Nibagirwe.

    Mbabarire.