Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nzi ko Yehova ari kumwe nanjye

Nzi ko Yehova ari kumwe nanjye

Vanaho:

  1. 1. Uyu munsi nabyutse nditegura,

    Nsenga Yehova ngo nge kubwiriza.

    Rwose ababimbuza sinabumvira,

    Imana ni yo nge nkorera .

    (INYIKIRIZO)

    Amahoro mfite ameze nk’akayaga keza.

    Ndi kumwe na Yehova, kuki natinya?

    Ndi kumwe na Yehova, kuki natinya?

  2. 2. Nashoje umurimo ngeze mu rugo,

    Nibuka wa muntu washimishijwe

    Nsenga nsaba kuzamubona vuba

    Nabonye yanyurwa ameny’ukuri.

    (INYIKIRIZO)

    Amahoro mfite ameze nk’akayaga keza.

    Ndi kumwe na Yehova, kuki natinya?

    Ndi kumwe na Yehova, kuki natinya?

    (IKIRARO)

    Mba numva muri njye ngurumana,

    Ntabwo nabasha guceceka.

    Sinzareka kumwamamaza,

    Nzakomeza kugeza ku iherezo.

    Kuba ndi kumwe n’abavandimwe

    Binyongerera ukwizera,

    Nkaririmbira Yah musingiza,

    Nizey’isi nshya iri hafi.

  3. 3. Mbere yo kuryama ngo nduhuke,

    Nasenze nshimira, nzimy’itara.

    Sinamenya ibizaba ejo,

    Ariko Yehova turi kumwe.

    (INYIKIRIZO)

    Amahoro mfite ameze nk’akayaga keza.

    Ndi kumwe na Yehova, kuki natinya?

    Ndi kumwe na Yehova, ntabwo natinya.