“Uduceri tubiri”
Vanaho:
1. Yatanze,
Uduceri twombi.
Yabonye
Abatangaga,
Ibyabasagutse.
Ariheba.
Akumva ntacyo yatanze.
Ese utwo duceri
Yah azatwishimira? Ah!
(INYIKIRIZO)
N’iyo watanga,
Ibintu bike,
Yehova arabibona.
Ni impano ikomeye,
Turebye uko Yah we,
Abona utwo duceri,
Tubiri.
2. Yibazaga,
Ibyo yari gutanga,
Mu gihe yari kuba afite,
Ubushobozi
Utwo duceri,
Nta nubwo twajegeye.
Gusa Yehova we,
Ntitwamwisobye habe na mba.
(INYIKIRIZO)
N’iyo watanga,
Ibintu bike,
Yehova arabibona.
Ni impano ikomeye,
Turebye uko Yah we,
Abona utwo duceri,
Tubiri.
(IKIRARO)
Areba kure kurusha abantu
Atuzi kurusha uko twiyizi.
Azi intego zacu.
(INYIKIRIZO)
N’iyo watanga
Ibintu bike,
Yehova arabibona
Ni impano ikomeye
Turebye uko Yah we abona,
Utwo duceri,
Tubiri.
Reba nk’uko Yah areba.