Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Ntuzatinda’ (Indirimbo yo mu ikoraniro ry’iminsi itatu 2023)

‘Ntuzatinda’ (Indirimbo yo mu ikoraniro ry’iminsi itatu 2023)

(Habakuki 2:3)

Vahano:

  1. 1. Ibyo waremye birahebuje,

    Ibitats’isi warabyitondeye.

    Nubw’ihinduka, ntujy’uhinduka.

    Utegereje kuyihindura nshya.

    (INYIKIRIZO)

    Data, twifuza ko Paradizo yaza.

    Dufashe kwihangana.

    Kand’umunsi wawe, nta kabuz’uzaza.

    Uko byagenda kose,

    Ntabw’uzatinda.

  2. 2. Dutegereje, abazazuka.

    Yehova, rwose uzabagarura.

    Data, tuz’uko wabakundaga,

    Tuzirikana uko wihanganye.

    (INYIKIRIZO)

    Data, twifuza ko Paradizo yaza.

    Dufashe kwihangana.

    Kand’umunsi wawe, nta kabuz’uzaza.

    Uko byagenda kose,

    Ntabw’uzatinda.

  3. 3. Ntiwarekeye gushaka hose,

    Aboroheje ng’ubahe ubuzima.

    Turakorana, tukabwiriza,

    Bikadufasha kub’incuti zawe.

    (INYIKIRIZO)

    Data, twifuza ko Paradizo yaza.

    Dufashe kwihangana.

    Kand’umunsi wawe, nta kabuz’uzaza.

    Uko byagenda kose,

    Ntabw’uzatinda.

    Dufashe twihangane.

(Nanone reba Kl 1:11.)