Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni hehe wakura ibyiringiro nyakuri?

Ni hehe wakura ibyiringiro nyakuri?

Ni hehe wakura ibyiringiro nyakuri?

TEKEREZA ufite isaha, ukabona yapfuye kandi yamenetse. Abantu benshi bakubwiye ko bashobora kuyikora, ku buryo wabuze uwo wahitamo. Abenshi barakwizeza ko bashobora kuyikora neza, ariko ibyo bakubwira biravuguruzanya. Ibaze noneho uramutse umenye ko umuturanyi wawe ari we wakoze iyo saha kandi akaba ari umuhanga. Nanone umenye ko yiteguye kuyigukorera ku buntu. Ese ntibyumvikana ko ari we wayiha, akayigukorera?

Ibyo bigaragaza icyo wakora ngo ugire ibyiringiro by’igihe kizaza. None se wakora iki niba wumva nta byiringiro ufite, nk’uko bimeze kuri benshi muri ibi bihe bigoye? Abantu benshi bakubwira ko bashobora kugufasha mu bibazo ufite, ariko ibyo bakubwira ukumva biravuguruzanya, ku buryo ubura icyo ufata n’icyo ureka. Ubwo rero, ibyaba byiza ni ugusaba uwaturemye akaba ari we ugufasha, kuko ari we ushobora gutuma tugira ibyiringiro nyakuri. Bibiliya ivuga ko ‘atari kure y’umuntu wese muri twe’ kandi rwose azagufasha.—Ibyakozwe 17:27; 1 Petero 5:7.

Kurangwa n’ikizere bisobanura iki?

Bibiliya isobanura neza ibijyane no kurangwa n’ikizere cyangwa kugira ibyiringiro, kuruta uko abaganga n’abahanga babisobanura. Muri Bibiliya, kugira “ibyiringiro” bisobanura gutegereza ikintu kiza wihanganye. Iryo jambo ibyiringiro ryumvikanisha ibintu bibiri. Icya mbere ni ukugira ikifuzo cyo kuzabona ikintu kiza, kandi ukaba ufite impamvu zikwizeza ko uzakibona. Ibyiringiro bivugwa muri Bibiliya ni ibyiringiro nyakuri kandi bishingiye ku bintu bifatika.

Ibyiringiro bifitanye isano n’ukwizera kubera ko na ko kuba gushingiye ku bimenyetso bifatika (Abaheburayo 11:1). Ariko nanone, Bibiliya ivuga ko ukwizera n’ibyiringiro bifite ikintu bitandukaniyeho.—1 Abakorinto 13:13.

Reka dufate urugero. Iyo usabye umuntu w’inshuti yawe ngo agufashe, uba wiringiye ko ari bubikore. Impamvu uba umwizeye, ni uko uba umuzi neza kandi uzi ko hari ibindi bintu byiza yagiye agukorera. Kwizera umuntu no kumwiringira birajyanirana, ariko nanone si bimwe. None se twakora iki ngo twiringire Imana kandi tuyizere nk’inshuti yacu?

Aho wakura ibyiringiro

Imana ni yo ituma tugira ibyiringiro nyakuri. Muri Bibiliya, Yehova yitwa ‘ibyiringiro bya Isirayeli’ (Yeremiya 14:8). Ni we wenyine watumaga bagira ibyiringiro nyakuri, akaba ari yo mpamvu yitwaga ibyiringiro byabo. Ubwo rero, ibyiringiro byabo byari bifite ishingiro. Igihe cyose bamaze bamukorera, ibyo yabasezeranyaga yarabibahaga. Yosuwa wabayoboraga yaravuze ati: ‘Muzi neza ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye.”—Yosuwa 23:14.

Natwe dufite impamvu zifatika zituma tumwiringira. Bibiliya irimo ibintu byinshi Imana yagiye isezeranya abantu n’uko yagiye ibikora. Ibyo Imana yasezeranyije byabaga byizewe cyane, ku buryo bimwe byagiye byandikwa nk’aho byamaze kuba.

Ni yo mpamvu twavuga ko Bibiliya ari igitabo gitanga ibyiringiro. Kwiga Bibiliya bizatuma urushaho kwiringira Imana kandi urusheho kwizera ko ibyo idusezeranya bizaba. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe.”—Abaroma 15:4.

Ni ibihe byiringiro Imana itanga?

Iyo twapfushije, ni bwo tuba dukeneye cyane kugira ibyiringiro. Ikibabaje ni uko muri icyo gihe ari bwo benshi batakaza ikizere, bakumva ko batazongera kubona ababo. Urupfu ni cyo kintu cya mbere gituma twiheba kandi twese rutugeraho. Impamvu rutuma twiheba ni uko nta ho twaruhungira kandi tukaba tudashobora kuzura abacu bapfuye. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko ari rwo “mwanzi wa nyuma.”—1 Abakorinto 15:26.

Ese dushobora kwiringira ko tuzongera kubona abacu bapfuye? Umurongo wo muri Bibiliya tumaze gusoma ugaragaza ko uwo mwanzi ‘azahindurwa ubusa.’ Yehova arusha urupfu imbaraga kandi yabigaragaje kenshi. Yabigaragaje ate? Yabigaragaje igihe yazuraga abapfuye. Bibiliya ivuga inkuru z’abantu ikenda Imana yazuye.

Urugero, Yehova yahaye ubushobozi Umwana we Yesu, kugira ngo azure umuntu w’inshuti ye witwaga Lazaro, wari umaze iminsi ine apfuye. Ntiyamuzuye mu ibanga, ahubwo hari abantu benshi.—Yohana 11:38-48, 53; 12:9, 10.

Ushobora kwibaza uti: “Ese kuba barazuwe byagize akahe kamaro, ko n’ubundi bageze aho bagasaza kandi bakongera bagapfa? Ni byo koko barongeye barapfa. Ariko inkuru zabo zituma twiringira ko tuzongera kubona abacu bapfuye. Izo nkuru zituma tugira ibyiringiro nyakuri.

Yesu yaravuze ati: “Ni jye kuzuka n’ubuzima” (Yohana 11:25). Yehova azamuha ubushobozi bwo kuzura abantu ku isi hose. Yesu yaravuze ati: ‘Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye bavemo’ (Yohana 5:28, 29). Twiringiye ko abari mu mva bose bazazuka, bakaba mu isi izahinduka paradizo.

Umuhanuzi Yesaya yavuze iby’umuzuko mu magambo meza cyane. Yaravuze ati: “Abawe bapfuye bazabaho. Imirambo y’abantu banjye izahaguruka. Nimukanguke murangurure ijwi ry’ibyishimo mwa bari mu mukungugu mwe! Kuko ikime cyawe ari nk’ikime cy’ibyatsi, kandi ubutaka buzagarura abapfuye batagira icyo bimarira baburimo.”—Yesaya 26:19.

Ayo magambo araduhumuriza. Ntitwagombye guhangayikishwa cyane n’abacu bapfuye, kuko nta n’umwe Imana izibagirwa. Imana Ishoborabyose irabibuka kandi izabazura (Luka 20:37, 38). Vuba aha, imiryango yabo izabakira, babane bishimye mu isi nshya. Ubwo rero nubwo urupfu ruduhahamura, dufite ibyiringiro ko ruzavaho, tukabona abacu bapfuye.

Kugira ibyiringiro byagufasha bite?

Pawulo yasobanuye neza akamaro ko kugira ibyiringiro. Yagereranyije ibyiringiro n’ingofero y’umusirikare (1 Abatesalonike 5:8). Yashakaga kuvuga iki? Mu bihe bya Bibiliya, umusirikare yambaraga ingofero y’icyuma, akayambarira ku gatambaro cyangwa akagofero gakozwe mu ruhu. Iyo ngofero yatumaga imyambi bamurasaga ku mutwe itamwica. Pawulo yashakaga kuvuga iki? Nk’uko ingofero irinda umutwe, ni ko ibyiringiro biturinda kugira ibitekerezo bibi byaduca intege. Iyo wiringira ibyo Imana yadusezeranyije, ukomeza gutuza nubwo wahura n’ibibazo bikomeye cyane. Ese twese ntidukeneye ibyiringiro nk’ibyo?

Pawulo yakoresheje urundi rugero kugira ngo agaragaze impamvu ari ngombwa kugira ibyiringiro. Yaravuze ati: “Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye” (Abaheburayo 6:19). Kubera ko Pawulo yarokotse impanuka z’ubwato nyinshi, yari azi akamaro k’igitsika ubwato. Iyo mu nyanja hazaga imiyaga ikaze, abasare bamanuraga igitsika ubwato. Iyo igitsika ubwato cyageraga hasi mu nyanja, cyafataga ubwato ntibukomeze kugenda, kugira ngo butagera ku nkombe bukagonga ibibuye byabaga bihari.

Ibyo Imana idusezeranya na byo turabyiringira, kuko ‘bidashidikanywaho kandi bihamye.’ Bituma dushobora kwihanganira ibibazo duhura na byo muri ibi bihe bigoye. Yehova adusezeranya ko vuba aha hatazongera kubaho intambara, ubugizi bwa nabi, agahinda ndetse n’urupfu. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 10.) Ibyo byiringiro biraturinda, bigatuma dushobora kumvira Imana, ntitwigane ab’isi.

Yehova yifuza ko nawe wagira ibyiringiro nk’ibyo. Ashaka ko ubaho wishimye nk’uko yari yarabiteganyije. Yifuza ko “abantu b’ingeri zose bakizwa.” None se ni iki twakora ngo dukizwe? Mbere na mbere, buri wese agomba ‘kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri’ (1 Timoteyo 2:4). Turakugira inama yo kwiga Bibiliya, ukamenya ukuri. Nubikora, Imana izagufasha kugira ibyiringiro byo kuzabona ibintu byiza kuruta ibindi byose wabona ku isi.

Ibyo byiringiro bizatuma utiheba kubera ko Imana izagufasha kugera ku byo wifuza byose bihuje n’ibyo ishaka (2 Abakorinto 4:7; Abafilipi 4:13). Ese ibyo byiringiro si byo ukeneye? Ubwo rero niba wifuza kugira ibyiringiro by’igihe kizaza, ntucike intege. Ushobora kubibona.

[Agasanduku/Ifoto]

Impamvu zituma tugira ibyiringiro

Ibivugwa muri iyi mirongo yo muri Bibiliya, bishobora gutuma urushaho kugira ibyiringiro.

Imana idusezeranya ko mu gihe kizaza tuzabaho twishimye.

Ijambo ryayo rivuga ko isi yose izahinduka paradizo, igaturwa n’abantu bishimye kandi bunze ubumwe.​—Zaburi 37:11, 29; Yesaya 25:8; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Imana ntishobora kubeshya.

Yanga ibinyoma byose. Yehova ntajya akora ikosa na rimwe. Ubwo rero ntashobora kubeshya.?—Imigani 6:16-19; Yesaya 6:2, 3; Tito 1:2; Abaheburayo 6:18.

Imana ifite imbaraga zihambaye.

Yehova ni we wenyine ushobora byose. Nta gishobora kumubuza gukora ibyo ashaka.​—Kuva 15:11; Yesaya 40:25, 26.

Imana yifuza ko ubaho iteka.

​—Yohana 3:16; 1 Timoteyo 2:3, 4.

Imana iba yizeye ko tuzayumvira.

Ntiyita cyane ku makosa dukora, ahubwo yita ku mico yacu myiza n’imbaraga dushyiraho kugira ngo tuyumvire (Zaburi 103:12-14; 130:3; Abaheburayo 6:10). Imana iba yizeye ko tuzakora ibyiza kandi iyo tubikoze irishima.​—Imigani 27:11.

Imana igusezeranya ko izagufasha gukora ibyiza.

Abakorera Imana ntibagomba kwiheba. Imana iduha umwuka wera mwinshi, kandi ni zo mbaraga zikomeye kuruta izindi zose.​—Abafilipi 4:13.

Niwiringira Imana ntuzigera ubyicuza.

Ushobora kwiringira Imana mu buryo bwuzuye. Ntizigera igutenguha.​—Zaburi 25:3.

[Ifoto]

Nk’uko ingofero irinda umutwe, ni ko ibyiringiro biturinda kugira ibitekerezo bibi

[Ifoto]

Kimwe n’igitsika ubwato, ibyiringiro nyakuri bituma umuntu atuza

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy René Seindal/Su concessione del Museo Archeologico Regionale A. Salinas di Palermo