Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abadayimoni ni ba nde?

Abadayimoni ni ba nde?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Abadayimoni ni ba nde?

ABAZIMU, amagini n’abadayimoni, ni ibiremwa by’umwuka, abantu bo mu madini anyuranye bizera ko biteza ibyago, bigatera ishaba cyangwa bigatera ibyo byombi. Hari n’abandi bantu batabyemera, bavuga ko ari imiziririzo cyangwa ko bitabaho. Ariko se Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ivuga ko Umuremyi ari umwuka kandi ko ibiremwa bye bya mbere, byari bifite umubiri w’umwuka (Yohana 4:​24; Abaheburayo 1:⁠13, 14). Nanone, Bibiliya ivuga ko hari ibiremwa by’umwuka bibi kandi ijya ibyita abadayimoni (1 Abakorinto 10:​20, 21; Yakobo 2:​19). Icyakora, ntivuga ko Imana yaremye abadayimoni. Ubwo se abadayimoni ni ba nde, kandi babayeho bate?

“Abamarayika bakoze icyaha”

Igihe Imana yaremaga ibiremwa by’umwuka, yabiremanye uburenganzira bwo kwihitiramo gukora ibyiza cyangwa ibibi. Ikibabaje, ni uko abantu bamaze kuremwa, hari umubare utazwi w’abamarayika bigometse ku Mana, bityo bakihitiramo gukora ibibi.

Ikiremwa cy’umwuka cya mbere cyigometse kandi kizwi cyane ni Satani. Yesu Kristo yaravuze ati “ntiyashikamye mu kuri” (Yohana 8:​44). Ni iki cyatumye Satani yigomeka ku Mana? Satani yifuzaga gusengwa kandi byari bigenewe Umuremyi wenyine gusa, maze yuririra kuri icyo cyifuzo yari afite, yihindura imana irwanya Umuremyi. Nguko uko yihinduye “Satani,” bisobanura “urwanya.” Nyuma y’ibinyejana byinshi mbere y’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, abandi bamarayika bifatanyije na Satani, maze bava mu ijuru biyambika imibiri y’abantu baza kuba ku isi (Intangiriro 6:​1-4; Yakobo 1:⁠13-15). Uko bigaragara, igihe umwuzure wabaga, ba ‘bamarayika [bari] barakoze icyaha’ kandi bari barigize abantu, bongeye kwambara umubiri w’umwuka (2 Petero 2:​4; Intangiriro 7:⁠17-24). Amaherezo baje kwitwa abadayimoni.​—⁠Gutegeka kwa Kabiri 32:​17; Mariko 1:⁠34.

Kuva icyo gihe, abo bamarayika bigometse ntibongeye gusubira mu mimerere barimo igihe bari mu ijuru batarigomeka. Muri Yuda umurongo wa 6, hagira hati “abamarayika batagumye mu buturo bwabo bwa mbere, ahubwo bakava aho bari bagenewe kuba, yababoheye burundu mu mwijima w’icuraburindi, abarindiye kuzacirwaho iteka ku munsi ukomeye.” Ni byo koko, Imana ntiyemereye abadayimoni kongera gusohoza inshingano bari basanzwe bafite mu ijuru, ahubwo mu buryo bw’ikigereranyo yababoheye “mu mwijima w’icuraburindi,” aho badashobora kubona urumuri rwo mu buryo bw’umwuka.

‘Ayobya isi yose ituwe’

Nubwo abadayimoni badashobora kongera kwigira abantu, baracyafite imbaraga nyinshi kandi bagira ingaruka ku mibereho y’abantu. Satani ‘ayobya isi yose ituwe,’ kandi ibyo abikora afatanyije n’abadayimoni be (Ibyahishuwe 12:​9; 16:​14). Mu buhe buryo? Ahanini ibyo abikora binyuriye ku ‘nyigisho’ z’abadayimoni (1 Timoteyo 4:​1). Izo nyigisho z’ibinyoma, akenshi ziba ari iz’amadini, zahumye ubwenge bw’abantu babarirwa muri za miriyoni, zituma batamenya ukuri ku byerekeye Imana (2 Abakorinto 4:​4). Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.

Inyigisho ivuga ko abapfuye bakomeza kubaho. Abadayimoni bifashisha kubonekerwa, amajwi yabo cyangwa andi mayeri kugira ngo bashuke abantu bityo bizere ko abapfuye bashobora kuvugana n’abazima. Nanone kandi, ibyo binyoma bituma abantu bemera ko hari ubugingo, cyangwa roho, bikomeza kubaho nyuma yo gupfa. Icyakora Bibiliya ivuga yeruye ko ‘abapfuye nta cyo bazi’ (Umubwiriza 9:​5, 6). Kubera ko “bamanuka bajya ahacecekerwa,” ntibashobora no gushimisha Imana.​—⁠Zaburi 115:​17. *

Guta umuco. Muri 1 Yohana 5:​19, hagira hati “isi yose iri mu maboko y’umubi.” Satani n’abadayimoni be bakoresha imbaraga bafite, maze bagakoresha itangazamakuru n’ubundi buryo kugira ngo bimakaze imitekerereze mibi y’uko abantu bagombye guha urwaho irari ry’umubiri (Abefeso 2:​1-3). Iyo ni yo mpamvu ubwiyandarike bw’uburyo bwose, hakubiyemo n’imikoreshereze idakwiriye y’ibitsina, bwogeye muri iki gihe. Abantu babona ko kugira iyo myifatire ari ibisanzwe, nyamara bakumva ko amahame ya Bibiliya yo yataye agaciro cyangwa ko arengera.

Guteza imbere ubupfumu. Intumwa Pawulo yahuye n’umuja wari ufite “umudayimoni uragura,” watumaga uwo mukobwa ‘azanira ba shebuja inyungu nyinshi, bitewe n’ibikorwa byo kuragura yakoraga’ (Ibyakozwe 16:​16). Pawulo yanze gutega amatwi uwo mukobwa bitewe n’uko yari azi ko imbaraga zidasanzwe yari afite yazihabwaga n’umudayimoni. Nanone kandi, ntiyashakaga kubabaza Imana, yo yanga urunuka ubupfumu bw’uburyo bwose, harimo no kuragurisha inyenyeri no kuraguza.​—⁠Gutegeka kwa Kabiri 18:​10-12.

Jya wirinda abadayimoni

Wakwirinda ute imyuka mibi? Bibiliya irasubiza iti “mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga” (Yakobo 4:​7). Twumvira iryo tegeko mu gihe dukurikiza inyigisho zo muri Bibiliya, ari cyo gitabo cyonyine cyera gishyira ahagarara Satani n’abadayimoni hamwe n“amayeri” yabo (Abefeso 6:​11; 2 Abakorinto 2:​11). Nanone, Bibiliya itubwira ko imyuka mibi hamwe n’abantu bose barwanya Imana bazarimbuka (Abaroma 16:​20). Mu Migani 2:​21, haravuga hati ‘abakiranutsi ni bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo.’

[Ibisobanura ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Niba ushaka kumenya imimerere nyakuri abapfuye barimo n’ibyiringiro by’umuzuko bitangwa na Bibiliya, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku gice cya 6 n’icya 7.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Ese Imana ni yo yaremye abadayimoni?​—2 Petero 2:4.

● Ese ushobora kuvugana n’abapfuye?​—Umubwiriza 9:5, 6.

● Wakwirinda ute abadayimoni?​—Yakobo 4:7.

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abadayimoni bagerageza gushuka abantu mu buryo bwinshi