Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki kizahinduka?

Ni iki kizahinduka?

Ni iki kizahinduka?

“Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota.”

“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ ”

“Urupfu ntiruzabaho ukundi.”

USHOBORA kumva ko ayo masezerano ari inzozi. Ariko kandi, izere ko ibyo atari ibyifuzo by’abantu gusa. Kuki? Ni ukubera ko ayo magambo atari ya masezerano adafite ishingiro y’abanyapolitiki badafite ubushobozi bwo guhindura isi yacu. Ahubwo amasezerano yavuzwe haruguru aboneka muri Bibiliya. *

Abantu benshi bumva ko Bibiliya ari igitabo cya kera kidafite icyo kimaze muri iki gihe. Ese nawe ni uko ubyumva? Niba ari uko ubyumva, turagutera inkunga yo gusuzumana ubwitonzi ibikubiyemo. Uko biri kose, ni cyo gitabo cyonyine cyera kigaragaza amateka y’abantu kuva batangira kubaho. Icyo gitabo gisobanura:

● Uko ingorane abantu bahura na zo zatangiye.​—Abaroma 5:12.

● Uko Imana yagambiriye kuvanaho izo ngorane.​—Yohana 3:16.

● Impamvu ubutegetsi bw’abantu budashobora guhindura isi.​—Yeremiya 10:23.

● Impamvu dushobora kwizera isezerano ry’Imana ryo guhindura isi.​—Yosuwa 23:14.

Ese koko Imana izavaniraho abantu inzara, intambara, indwara n’urupfu? Kwizera ko ibyo bizashoboka ntibyakugora niba wemera ko:

1. Twaremwe n’Imana.

2. Itwitaho.

3. Ifite ubushobozi bwo guhindura isi.

4. Ifite umugambi wo kuyihindura.

Ese hari impamvu zumvikana zatuma wemera ibyo bintu uko ari bine? Abahamya ba Yehova, ari bo banditsi b’iyi gazeti, baragutera inkunga yo kwiga Bibiliya, kugira ngo umenye izo mpamvu.

Ushobora kuba ufite Bibiliya, ariko ukaba udakunze kuyisoma cyangwa utanayisoma. Hari n’abantu benshi basoma Bibiliya bavuga ko kuyisobanukirwa bigoye. Niba nawe ari uko ubyumva, turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova kugira ngo bakwigishe Bibiliya ku buntu. Iyo gahunda igirira akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi. Iteye ite?

Buri cyumweru, Umuhamya wa Yehova umwe cyangwa babiri bagusanga iwawe cyangwa ahandi hantu wifuza kugira ngo muganire kuri Bibiliya nta cyo agusabye. Iyo gahunda yo kwiga Bibiliya izagufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bigira biti “kuki duhura n’imibabaro? Kuki ubutegetsi bw’abantu budashobora guhindura isi? Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se buzasohoza bute ibyo ubutegetsi bw’abantu bwananiwe?” *

Niba wifuza kumenya ibirebana n’iyo gahunda yo kwiga Bibiliya, reba Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo cyangwa ujye ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com. Nanone ushobora kubandikira ukoresheje aderesi ikunogeye mu ziboneka ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Amagambo yavuzwe mu ntangiriro z’iyi paji aboneka muri Yesaya 2:​4; 33:​24 no mu Byahishuwe 21:​4.

^ par. 18 Reba nanone ingingo ivuga ngo “Icyo Bibiliya ibivugaho: Ni nde ushobora guhindura isi?,” iri ku ipaji ya 26 n’iya 27 z’iyi gazeti.