Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wibuka gushimira

Jya wibuka gushimira

Jya wibuka gushimira

NI RYARI uheruka kubona akabaruwa kagushimira? Wowe se uheruka kukohereza ryari?

Kubera ko muri iki gihe abantu basigaye bashyikirana bakoresheje interineti, ubutumwa bwo gushimira bwandikishije intoki buragenda bucika. Ariko kandi, kwandikira umuntu akabaruwa ko kumushimira, ni uburyo bwihariye bwo kumwereka ko wishimiye ineza yakugiriye. Dore uko wabigenza:

1. Jya wandikisha intoki, kugira ngo uwo wandikiye arusheho kumva ko ari wowe wamwandikiye koko.

2. Jya ukoresha izina bwite ry’uwo wandikiye.

3. Niba yaraguhaye impano, ujye uvuga iyo mpano iyo ari yo n’uko uteganya kuyikoresha.

4. Mu gihe usoza, ujye wongera umushimire.

Iyo umuntu yandikiwe akabaruwa ko kumushimira, yumva amerewe neza.

Ku bw’ibyo, ubutaha nihagira ugutumira, akakugirira neza cyangwa akaguha impano, uzamwereke ko wazirikanye imihati yashyizeho. Uzibuke kumushimira!

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 28 n’iya 29]

Kuri masenge nkunda Mary, #2

Nagira ngo mbashimire isaha mwampaye. #3 Kubera ko nkunda kuryamira, isigaye imfasha cyane. Mwarakoze kudusura mu cyumweru gishize, kandi nizeye ko mwageze mu rugo amahoro. Ni ah’ubutaha.

Nongeye kubashimira ku bw’impano ivuye ku mutima mwampaye. #4

Umwisengeneza wawe,

John

[Ifoto]

(1)

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

INAMA

● Mu gihe hari uwaguhaye impano y’amafaranga, ntukamushimire uyavuga umubare. Aho kubigenza utyo, ushobora wenda kuvuga uti “ndagushimira impano wampaye. Nteganya kuzayiguramo . . . ”

● Ujye wandika gusa ibintu bifitanye isano n’impano wahawe, kandi bigaragaza ko uyishimiye. Icyo si cyo gihe cyo gutanga amakuru arambuye y’ibiruhuko wagiyemo cyangwa ngo uvuge ko uherutse kwa muganga.

● Ntuzigere unenga impano wahawe. Urugero, ntibyaba bikwiriye ko wandika uti “ndabashimira ishati mwampaye, ariko nasanze itankwira.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

Bibiliya idutera inkunga yo gushimira (Luka 17:11-19). Itugira inama yo ‘gusenga [Imana] ubudacogora,’ igakomeza igira iti “mujye mushimira ku bw’ibintu byose.”​—1 Abatesalonike 5:17, 18.