Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urugomo ruratubabaza twese

Urugomo ruratubabaza twese

Urugomo ruratubabaza twese

NI NDE utaragerwaho n’ingaruka z’urugomo? Duhora turubona mu makuru, dutinya kurugirirwa twaba turi mu muhanda cyangwa mu kazi, kandi abana bararugirirwa ku ishuri. Yewe no mu ngo, aho abantu baba bari mu bipangu bumva batekanye, ababarirwa muri za miriyoni, cyane cyane abagore, bumva nta mahoro bafite. N’ubundi kandi, abagore bagera kuri 70 ku ijana bavuze ko bahohotewe n’umuntu babana, nubwo iyo mibare igenda itandukana bitewe n’igihugu.

Mu bihugu byinshi, abantu baba batinya ko hashobora kubaho imyivumbagatanyo yo mu rwego rwa politiki cyangwa y’abaturage irimo urugomo, cyangwa bagatinya iterabwoba. Kuba bafite ubwoba bigaragazwa n’uko mu bihugu bimwe na bimwe abaturage barushaho kugenda bakoresha ibikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki mu kurinda umutekano wabo, cyane cyane mu bihugu byigeze kwibasirwa n’ibitero by’ibyihebe.

Ntibitangaje rero kuba ibyuma bifata amashusho bikoreshwa mu kurinda umutekano, bigenda birushaho kwiyongera, nubwo ubukungu bwifashe nabi. Ni nde wishyura ibyo bikoresho byose? Iyo urebye usanga twese tubyishyura, haba mu misoro cyangwa andi mafaranga dutanga. Ayo mafaranga ashobora kuzagenda yiyongera, uko abantu bagenda barushaho gufata ingamba zo gukaza umutekano, kandi kuwurinda bikaba birushaho guhenda.

Ingaruka zibabaje z’urugomo zagombye gutuma dufata umwanya wo gutekereza, tugasuzuma amahame tugenderaho. Mu ngingo zikurikira, turi busuzume ibi bibazo: ni uruhe ruhare itangazamakuru rigira mu gutuma urugomo rwiyongera? Ni ibihe bintu bishobora gutuma duhindura uko twabonaga urugomo? Ni iki twakora kugira ngo turwirinde?