Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu zituma habaho urugomo

Impamvu zituma habaho urugomo

Impamvu zituma habaho urugomo

URUGOMO ruterwa n’ibintu byinshi utapfa gusobanura. Akenshi usanga rudaterwa n’ikintu kimwe gusa, urugero nk’abo twifatanya na bo, imyidagaduro cyangwa abantu badukikije. Hari ibintu byinshi bishobora gutuma habaho urugomo, muri byo hakaba harimo:

Kwiheba. Rimwe na rimwe abantu bagira urugomo bitewe no gukandamizwa, ivangura, ubwigunge, ubukene cyangwa bigaterwa n’uko nta cyo bashobora guhindura ku buzima bwabo.

Gukurikiza ibitekerezo bya benshi. Nk’uko bikunze kugaragarira mu mikino, abantu bari mu itsinda cyangwa biremye udutsiko, nta rutangira bagira mu gukora ibibi. Ibyo biterwa n’iki? Hari igitabo cyavuze ko “bibagirwa amahame bo ubwabo bagenderaho, bityo igihe benderejwe bakaba bashobora kwirekura bakitabaza urugomo cyangwa imirwano” (Social Psychology). Hari ikindi gitabo cyavuze ko abantu nk’abo bashobora kumera nk’abataye ubwenge, “bakabura ubumuntu.”

Urwango n’ishyari. Igikorwa cy’ubwicanyi cya mbere cyabayeho mu mateka y’isi cyakozwe n’umuntu witwaga Kayini (Intangiriro 4:1-8). Urwango rutewe n’ishyari rwatumye Kayini yica murumuna we, nubwo Imana yari yamugiriye inama, ikamusezeranya ko nareka uburakari izamuha umugisha. Bibiliya yavuze ukuri, igihe yagiraga iti ‘aho ishyari n’amakimbirane biri, ni na ho haba akaduruvayo n’ibindi bintu bibi byose’!—Yakobo 3:16.

Inzoga n’ibiyobyabwenge. Kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge byangiza umubiri w’umuntu n’ubwenge, kandi bikagira ingaruka ku bice by’ubwonko bw’umuntu bigenzura ibyo akora. Ku bw’ibyo, iyo umuntu ashotowe ashobora kwitabaza urugomo kandi agasubizanya amahane.

Inzego z’ubutabera zidahana. Mu Mubwiriza 8:11 hagira hati “kubera ko igihano cyagenewe igikorwa kibi kidahita gitangwa, ni cyo gituma imitima y’abantu ishishikarira gukora ibibi imaramaje.” Inzego z’ubutabera zidakora neza, zidashoboye cyangwa zamunzwe na ruswa, zigira uruhare mu kwimakaza urugomo, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Idini ry’ikinyoma. Incuro nyinshi, idini rigira uruhare mu bikorwa by’urugomo, ruterwa n’udutsiko tw’amadini cyangwa iterabwoba. Icyakora, intagondwa n’abantu b’abafana bagira uruhare muri ibyo bikorwa si bo bonyine bagombye kubiryozwa. Mu gihe cy’intambara ebyiri z’isi yose, abayoboke b’amadini akomeye, yaba ayiyita aya gikristo n’atari aya gikristo, baricanye, kandi incuro nyinshi babaga bashyigikiwe n’abayobozi b’amadini yabo. Imyifatire nk’iyo ibabaza Imana.—Tito 1:16; Ibyahishuwe 17:5, 6; 18:24.

None se ko hari ibintu byinshi bituma habaho urugomo kandi hakaba hari abarushyigikira, birashoboka ko umuntu yaba umunyamahoro muri iyi si? Ingingo ikurikira igaragaza ko bishoboka.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

Urugomo rutangirira mu mutima

Nubwo urugomo rushobora guterwa n’ibintu byinshi, rutangirira mu mutima wacu. Mu buhe buryo? Yesu Kristo wari uzi neza umutima w’umuntu, yaravuze ati “imbere mu bantu, mu mitima yabo, ni ho haturuka ibitekerezo bibi: ubuhehesi, ubujura, ubwicanyi, ubusambanyi, kwifuza, ibikorwa by’ubugome, ibinyoma, kwiyandarika, ijisho ryifuza, gutuka Imana, kwishyira hejuru no kudashyira mu gaciro” (Mariko 7:21, 22). Iyo duhora tureba ibintu bibi, tukabitega amatwi cyangwa tukabitekerezaho, tuba twishyiramo ibyo bitekerezo bibi.—Yakobo 1:14, 15.

Ku rundi ruhande, iyo twujuje mu bwenge bwacu ibintu byiza, urugero nk’ibivugwa ku ipaji ya 8, twikuramo cyangwa “tukica” ibyifuzo bibi, maze tukimakaza ibyiza (Abakolosayi 3:5; Abafilipi 4:8). Iyo tubigenje dutyo, Imana iha “umuntu wacu w’imbere gukomera.’—Abefeso 3:16.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]

Impuguke zarashobewe

Kuki mu bihugu bimwe na bimwe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biba bikubye incuro 60 ibyo mu bindi bihugu? Kuki amateka y’abantu yaranzwe n’intambara n’ibindi bikorwa by’urugomo? Ibibazo abantu bibaza ni byinshi, ariko ibisubizo ni bike.

Hari abashakashatsi bemeza ko ubukene n’ubusumbane biri mu bituma habaho urugomo. Hari raporo zivuga ko hafi 90 ku ijana by’abantu bapfa bazize urugomo, hakubiyemo kwiyahura, baba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi bibera mu duce dukennye two mu migi minini. Ariko se mu by’ukuri abakene bagira urugomo kurusha abandi? Cyangwa barushaho kugirirwa urugomo bitewe n’uko nta bushobozi bafite bwo kubona abantu bashoboye bo kubarindira umutekano? Hari uduce usangamo abantu babarirwa muri za miriyoni babaho mu bukene bukabije, urugero nk’abaturage bo mu mugi wa Calcutta mu Buhinde. Nyamara uwo mugi, uzwiho kuba ufite umubare muke w’abantu bapfa bazize ubugizi bwa nabi.

Hari abandi bavuga ko kuba abantu bemererwa gutunga intwaro, bituma barushaho kugira urugomo. Nta wahakana ko iyo abanyarugomo batunze intwaro, bituma barushaho guteza akaga. Ariko se kuki hari ahantu usanga abanyarugomo benshi kurusha ahandi? Icyo na cyo impuguke ntizikivugaho rumwe.