Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ni ba nde bakubera urugero rwiza?

Ni ba nde bakubera urugero rwiza?

Muri iyi ngingo, uri bumenye

IMPAMVU ukeneye abantu bakubera urugero rwiza

AHO wabashakira

UKO wabigana

IMPAMVU UBIKENEYE

DORE UKO BIGENDA MU BUZIMA: Iyo ukunda abantu, wumva waba nka bo. Kumera nka bo bishobora kukubera bibi cyangwa byiza, bitewe n’abo ukunda.

Icyo ukeneye: Ukeneye abantu bakubera urugero rwiza, ariko bakwiriye kwiganwa koko.—Abafilipi 3:17.

Aho ikibazo kiri: Abantu benshi baba bashaka kwigana abantu b’ibyamamare, urugero nk’abaririmbyi, abakinnyi b’ibihangange mu mikino runaka cyangwa muri za filimi, bakaba bakwigana n’abafite imyitwarire y’ubwiyandarike.

Tekereza kuri ibi bikurikira: Bibiliya igereranya kamere yacu n’umwambaro (Abakolosayi 3:9, 10). Ese uramutse urimo ugura imyenda, wakwemera ko umucuruzi w’imyenda akwereka iyo ugomba kwambara, kandi yambara nabi? Niba utabikora se, kuki wakwemera ko umuntu w’icyamamare witwara nabi, agutegeka uwo wagombye kuba we? Aho gukurikira benshi, kugira abantu bakubera urugero rwiza bizagufasha (1) guhitamo imico wifuza kugira, no (2) kubona abantu barangwa n’iyo mico kandi ukabigana.

AHO WABISHAKIRA

Subiza ni byo cyangwa si byo.

1. Umuntu ukubera urugero rwiza mugomba kuba mwarabonanye amaso ku yandi.

Ni byo Si byo

2. Umuntu ukubera urugero rwiza agomba kuba atunganye.

Ni byo Si byo

3. Hari abantu benshi bashobora kukubera urugero rwiza.

Ni byo Si byo

Ibisubizo

1. Si byo. Ushobora no guhitamo abantu ba kera bakakubera urugero rwiza. Ab’intangarugero kurusha abandi baboneka muri Bibiliya. Urugero, nusoma igice cya 11 mu gitabo cya Bibiliya cy’Abaheburayo, uzabona ko intumwa Pawulo yavuze amazina y’abagabo n’abagore 17, bari intangarugero mu byo kwizera. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko mu gice gikurikiraho, Pawulo yateye Abakristo inkunga yo ‘gutumbira’ Yesu no kumukurikira (Abaheburayo 12:2). Yesu ni we watubera urugero rwiza kurusha abandi bose.—Yohana 13:15. *

2. Si byo. Uretse Yesu, nta wundi muntu utunganye (Abaroma 3:23). Yewe n’umuhanuzi ukomeye witwaga Eliya yari “umuntu umeze nkatwe” (Yakobo 5:17). Ibyo ni na ko bimeze ku bandi nka Miriyamu, Dawidi, Yona, Marita na Petero. Bibiliya igaragaza neza amakosa abo bagabo n’abagore bakoze. Nubwo bimeze bityo, babaye intangarugero mu bintu byinshi, bityo bakaba batubera urugero rwiza.

3. Ni byo. Ushobora kugira abantu benshi bakubera urugero rwiza. Umwe ashobora kuba ari umunyamwete, undi afite umuco wo kwihangana, mu gihe undi we ashobora kuba atiheba mu gihe ahuye n’ibibazo (1 Abakorinto 12:28; Abefeso 4:11, 12). Nushakisha ibyiza ku bandi, uzabona ko hari imico myiza ushobora kubigiraho.—Abafilipi 2:3.

UKO WABIGANA

1. Jya ubitegereza. Intumwa Pawulo yabwiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ati “mukomeze kurebera ku bantu bagenda mu buryo buhuje n’urugero twatanze muri mwe.”—Abafilipi 3:17.

2. Jya ushyikirana na bo. Mu gihe bigushobokera, ujye umarana igihe runaka n’abantu wahisemo ko bakubera urugero rwiza. Bibiliya igira iti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge.”—Imigani 13:20.

3. Jya wigana imico yabo myiza. Mu Baheburayo 13:7, hagira hati “mujye mutekereza ku ngaruka nziza z’imyifatire yabo, mwigane ukwizera kwabo.”

Ese witeguye gutangira? Uzuza intego zawe hasi aha.

Intego wakwishyiriraho

Hitamo umuco wifuza kugira. (Ese waba wifuza kurushaho gusabana n’abantu, kugira ubuntu, kurangwa n’umwete, kwihanganira ingorane, kwiringirwa cyangwa kuba inyangamugayo?)

․․․․․

Hitamo umuntu ufite umuco wifuza kugira. *

․․․․․

Uzirikane ko mu gihe uhitamo ko umuntu akubera urugero rwiza, uba utagamije guhinduka uwo muntu. Uzaba ugifite imico myiza yihariye ikuranga. Icyakora nugira abantu beza bakubera urugero, bizatuma uvamo umuntu w’imico myiza igihe uzaba umaze gukura. Uretse n’ibyo, niwigana urugero rwabo, nawe uzabera abandi urugero.

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’ “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ypf

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 21 Birumvikana ko no muri iki gihe hari abantu benshi bashobora kukubera urugero rwiza. Muri bo hashobora kuba harimo umubyeyi wawe, uwo muva inda imwe, cyangwa umwe mu bagize itorero rya gikristo ukuze mu buryo bw’umwuka, cyangwa se undi muntu w’intangarugero uzi cyangwa ukaba warasomye ibye.

^ par. 32 Ushobora no guhera kuri iyo ntambwe ya nyuma. Banza uhitemo umuntu wifuza kwigana, hanyuma wibaze uti “ni uwuhe muco wihariye afite utuma mukunda?” Hanyuma wihatire kwigana umuco w’uwo muntu wahisemo ko akubera urugero rwiza.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]

Kuki wakwemera ko umuntu w’icyamamare witwara nabi, agutegeka uwo wagombye kuba we?

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ya 22 n’iya 23]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

Layla​—⁠Buri gihe incuti yanjye Sandra yibanda ku byiza. Nanone azi Bibiliya neza. Ibyo bituma ahora afite ibisubizo by’ibibazo ahura na byo. Igihe cyose mfite ikibazo, cyaba cyoroshye cyangwa gikomeye, ndakimubwira.

Terrence​—⁠Kyle na David ni incuti zanjye. Ntibajya bapfobya ibyiyumvo by’abandi. Bahora biteguye gufasha abandi mu bibazo byabo, aho kwibanda ku byabo bwite. Bambera urugero rwiza.

Emmaline​—⁠Mama ambera urugero rwiza. Azi Bibiliya neza, kandi buri gihe ashakisha uko yamenyesha abantu imyizerere ye. Aterwa ishema no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, aho kugira ngo umubere umutwaro. Ibyo ndabimukundira.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

IBINDI WASOMA

Ese wifuza kumenya aho wavana abantu bakubera urugero rwiza? Soma mu Baheburayo igice cya 11, maze uhitemo umugabo cyangwa umugore umwe uvugwamo. Tangira kumukoraho ubushakashatsi ufite intego yo kwigana imico ye myiza.

Ushobora kubona izindi ngero z’abantu bo muri Bibiliya bakubera urugero mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 n’uwa 2, byanditswe n’Abahamya ba Yehova. Reba urutonde rw’“abo wafatiraho urugero” ruboneka imbere ku gifubiko cy’inyuma cya buri gitabo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Ganira n’ababyeyi bawe bakubwire abantu bababereye urugero rwiza igihe bari mu kigero cyawe n’abo bafite ubu. Kugira abantu bababera urugero byabagiriye akahe kamaro?