Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

NI IRIHE SOMO TWAVANA KURI . . . Kayini na Abeli?

ESE WIGEZE URAKARIRA MUSAZA WAWE CYANGWA MUSHIKI WAWE, KU BURYO WUMVISE WAMUKUBITA?

• Siga amabara muri aya mashusho. • Soma imirongo ya Bibiliya, maze uyisobanure wuzuza amagambo aho abura. • Garagaza aho ibi bintu biri: (1) umutapuwa n’(2) igishuhe.

INTANGIRIRO 4:2

INTANGIRIRO 4:3

IMANA YEMEYE ABELI N’IGITAMBO CYE​—INTANGIRIRO 4:4

INTANGIRIRO 4:5

INTANGIRIRO 4:8 ․․․․․

NYUMA YAHO IMANA YABAJIJE KAYINI ITI “ ․․․․․ ?”​—INTANGIRIRO 4:9

INTANGIRIRO 4:10-12

Kuki twagombye kwifata mu gihe turakaye?

IGISUBIZO: Soma mu Migani 14:29; Abefeso 4:26, 27, 31.

Ni iki cyagufasha kwifata mu gihe urakaye?

IGISUBIZO: Soma mu Migani 14:30; 19:11; Abefeso 4:32.

Iyi nkuru ikwigishije iki?

Ubitekerezaho iki?

Soma mu Ntangiriro 4:7. Kayini yagombye kuba yarabyifashemo ate, igihe Imana yamukosoraga?

IGISUBIZO: Soma muri Luka 14:11; 1 Petero 5:5, 6.

Twige Bibiliya

Rukate, uruhine maze urubike

AGAFISHI KA BIBILIYA 20 NOWA

IBIBAZO

A. Nowa yaramye imyaka ․․․․․.

B. Vuga amazina y’abahungu batatu ba Nowa.

C. Uzuza uyu murongo wo muri Bibiliya: “Nowa abigenza atyo,. . . 

[Imbonerahamwe]

Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa

Yavutse mu wa 2970 M.Y.

Umwaka wa 1

Mu wa 98

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya

[Ikarita]

“Inkuge yahagaze ku misozi ya Ararati.”​​—⁠Intangiriro 8:4

IMISOZI YA ARARATI

NOWA

ICYO TWAMUVUGAHO:

Yigishije umuryango we kumvira amabwiriza ya Yehova. Yumviye amabwiriza Imana yari yamuhaye, maze abaza inkuge kugira ngo azarokore umuryango we n’inyamaswa mu gihe cy’umwuzure (Intangiriro 6:5-22). Nubwo abantu bamukobaga, yakomeje kuba indahemuka ari “umubwiriza wo gukiranuka.”​—2 Petero 2:5; Abaheburayo 11:7.

IBISUBIZO

A. 950.​—⁠Intangiriro 9:29.

B. Shemu, Hamu na Yafeti.​—Intangiriro 6:10.

C. “. . . akora ibihuje n’ibyo Imana yari yamutegetse byose.”​—Intangiriro 6:22.

Isi n’abayituye

3. Nitwa Andres. Nanjye nitwa Ana. Buri wese muri twe afite imyaka 11, kandi tuba mu gihugu cya El Salvador. Ugereranyije, muri El Salvador hari Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 10.000,  20.700, cyangwa ni 37.000?

4. Akadomo kagaragaza igihugu tubamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri El Salvador.

A

B

C

D

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com

● “URUBUGA RW’ABAGIZE UMURYANGO” ibisubizo biri ku ipaji ya 12

IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31

1. Umutapuwa uri imbere y’igicaniro ku ishusho ya 3.

2. Igishuhe kiri hagati ya Abeli n’intama ku ishusho ya 4.

3. 37.000.

4. A.