Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Amahame mbwirizamuco y’ingirakamaro

Amahame mbwirizamuco y’ingirakamaro

Christina yatoraguye ishashi y’umukara yuzuye amafaranga menshi ahwanye n’ayo yahembwa mu gihe cy’imyaka 20 yose! Yagize ngo ararota! Gusa yari azi uwayataye. Yari gukora iki? Ari nkawe wari gukora iki? Igisubizo utanze kigaragaza niba uha agaciro umuco wo kuba inyangamugayo, kandi kigaragaza niba ubiharanira.

Amahame ni iki? Ni amabwiriza dukurikiza mu mibereho yacu, bitewe n’uko tubona ko ari meza kandi ko ari ay’ingenzi. Muri yo hakubiyemo kubabarira abandi, kuba inyangamugayo, umudendezo, urukundo, kwifata no kubaha ubuzima. Ubwo rero, amahame tugenderaho ni yo agenga imyifatire yacu, ibyo duha agaciro, imibanire yacu n’abandi hamwe n’uburere duha abana bacu. Nyamara nubwo ayo mahame ari ingirakamoro, aragenda ateshwa agaciro.

AMAHAME MBWIRIZAMUCO NTAGIHABWA AGACIRO

Mu mwaka wa 2008, urubyiruko rubarirwa mu magana rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwabajijwe uko rubona amahame mbwirizamuco. Mu kinyamakuru kimwe, uwitwa David Brooks yavuze ko “ikibabaje ari uko abantu batagishishikazwa no gutekereza cyangwa kugira icyo bavuga ku mahame mbwirizamuco.” Abenshi bavuze ko gufata ku ngufu no kwica ari bibi. Icyakora “uretse ibyo bikorwa by’agahomamunwa, ntibajya bibaza niba ikintu iki n’iki ari cyiza cyangwa ari kibi, urugero nko gutwara imodoka wasinze, gukopera cyangwa guca inyuma uwo mwashakanye.”  Hari umukobwa wabivuze mu yandi magambo agira ati “jye ibyo kumenya ngo iki ni cyiza cyangwa ni kibi simbitindaho.” Abenshi baravuga bati “wowe jya ukora icyo wumva ko gikwiriye, ukore icyo umutima ukubwira.” Ese iyo mitekerereze irakwiriye?

Nubwo umutima w’umuntu ufite ubushobozi bwo kugira urukundo n’impuhwe, ushobora no ‘kurusha ibindi byose gushukana, kandi ukaba mubi cyane’ (Yeremiya 17:9). Ibyo bigaragarira mu bantu b’iki gihe bataye umuco, bikaba byari byarahanuwe muri Bibiliya. Bibiliya ivuga ko “mu minsi y’imperuka . . . abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, . . . bafite ubugome, badakunda ibyiza, . . . bakunda ibinezeza aho gukunda Imana.”—2 Timoteyo 3:1-5, Good News Translation.

Ibyo byagombye gutuma tutemerera umutima wacu kutuyobora buhumyi. Ni na yo mpamvu Bibiliya ivuga yeruye iti “uwiringira umutima we ni umupfapfa” (Imigani 28:26). Uwo murongo ugaragaza ko umutima wacu ukeneye kuyoborwa n’amahame meza kugira ngo ukore neza. Ni he twasanga ayo mahame? Abantu benshi bayashakira muri Bibiliya, kandi bishimira ubwenge bukubiyemo no kuba idaca ku ruhande.

AMAHAME DUKWIRIYE KWIRINGIRA

Byamaze kugaragara ko amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, aberanye neza neza n’abantu. Reka dusuzume amwe muri yo, urugero nko gukunda abandi, kugwa neza, kugira ubuntu no kuba inyangamugayo.

Gukunda abandi.

Hari igitabo cyagize kiti “niba ukunda abandi, uzagira ibyishimo byanze bikunze” (Engineering Happiness—A New Approach for Building a Joyful Life). Biragaragara rwose ko dukeneye gukunda no gukundwa. Tudafite urukundo ntitwagira ibyishimo nyakuri.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Abakolosayi 3:14). Nanone hari umwanditsi wa Bibiliya wavuze ati ‘ntafite urukundo, nta cyo naba ndi cyo.’—1 Abakorinto 13:2.

Urwo rukundo si rumwe umuntu akunda uwo badahuje igitsina cyangwa rushingiye ku byiyumvo gusa; ahubwo rugengwa n’amahame. Ni rwa rukundo rudutera gufasha umuntu tutazi uri mu makuba, nta kindi tumwitezeho. Mu 1 Bakorinto 13:4-7 haravuga ngo “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, rwizera byose, . . . rwihanganira byose.”

Iyo urukundo rubuze mu muryango, buri wese arahababarira, cyane cyane abana. Umugore witwa Monica yavuze ko akiri muto yahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku byiyumvo, ku gitsina n’iryo mu buryo bw’umubiri. Yaravuze ati “abantu baranyangaga, kandi nta byiringiro nari mfite.” Igihe yari afite imyaka 15 yagiye kubana na sekuru na nyirakuru b’Abahamya ba Yehova.

Monica yagize ati “nubwo nagiraga amasonisoni, mu myaka ibiri namaranye na bo bantoje gusabana n’abandi, kubakunda, kubitaho no kwiyubaha.” Ubu Monica  yarashatse, arishimye, kandi we n’umugabo we n’abana babo batatu bagaragariza abandi ko babakunda, babagezaho ubutumwa bwo muri Bibiliya.

Ikintu cyihariye kandi gififitse gituma abantu badakunda abandi, ni ugukunda ubutunzi. Abantu bumva ko gutunga ibintu byinshi no gushaka ibinezeza, ari byo bagomba guharanira. Ariko kandi, ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko igitangaje ari uko abantu badakeneye amafaranga menshi kugira ngo bagire ibyishimo. Bibiliya ubwayo ishyigikira igitekerezo cy’uko abantu biruka inyuma y’ubutunzi badashobora kugira ibyishimo. Mu Mubwiriza 5:10 hagira hati “ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu. Ibyo na byo ni ubusa.” Nanone Bibiliya igira iti “imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga.”—Abaheburayo 13:5.

Kugwa neza no kugira ubuntu.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu bya siyansi cyo muri kaminuza ya Kaliforuniya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyarabajije kiti “ese ntibyarushaho kuba byiza haramutse hariho iduka ujyamo ukagura ibyishimo birambye? Nubwo ibyo bisa n’ibidashoboka, uramutse ugiye ugura buri kintu cyose ugamije kugiha abandi, waba ubigezeho.” Ibyo bishatse kuvuga iki? Iyo dutanze ni bwo tugira ibyishimo kuruta guhabwa.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.” —Ibyakozwe 20:35.

Ahanini uburyo bwiza bwo gutanga, ari na bwo butuma tubona ingororano, ni ukwitanga twe ubwacu, tugatanga igihe cyacu n’imbaraga zacu. Urugero, umugore witwa Karen yabonye umubyeyi w’umugore ari kumwe n’abakobwa be babiri, bari mu modoka yapfuye. Uwo mubyeyi n’umukobwa we umwe bari bagiye gufata indege, ariko imodoka yabo yari yanze kwaka kandi tagisi bari bahamagaye yatinze kuza. Karen yabasabye kubajyanayo, nubwo ku kibuga hari urugendo rw’iminota 45, maze barabyemera. Agarutse yabonye wa mukobwa wasigaye akiri muri ya modoka ategereje.

Yabwiye Karen ati “umugabo wanjye agiye kuza.”

Karen na we ati “nshimishijwe n’uko uri amahoro. Ubu ngiye gukora isuku mu busitani bwo ku Nzu y’Ubwami, aho dusengera.”

Yabajije Karen ati “none se uri Umuhamya wa Yehova?”

Karen yaramushubije ati “ni byo,” maze ikiganiro kiba kiratangiye.

Nyuma y’ibyumweru bike, Karen yabonye ibaruwa. Yarimo amagambo agira ati “jye na mama ntituzibagirwa ukuntu watugiriye neza. Burya watumye indege itadusiga! Mukuru wanjye yatubwiye ko burya uri Umuhamya wa Yehova; twamenye ko ari yo mpamvu watugiriye neza. Mama ni Umuhamya wa Yehova, kandi nanjye ndi we nubwo ntakibwiriza. Ariko icyo kibazo ngiye kugikemura mu maguru mashya.” Karen yashimishijwe cyane no kuba yarafashije bagenzi be bahuje ukwizera babiri. Yaravuze ati “naraturitse ndarira.”

Umwanditsi witwa Charles D. Warner, yaravuze ati “kimwe mu bintu byiza cyane . . . mu buzima, ni uko iyo ufashije abandi ubivanye ku mutima nawe uba wifashije.” Ibyo ni ukuri, kuko Imana yaremanye abantu ubushobozi  bwo kugaragaza imico yayo myiza, aho kurangwa n’ubwikunde.—Intangiriro 1:27.

Kuba inyangamugayo.

Iryo hame ni ingenzi cyane ku bantu bose muri iki gihe. Ubuhemu butuma abantu bahorana ubwoba, bakishishanya kandi imibanire yabo ikarushaho kuzamba.

Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Ni nde uzakirwa mu ihema ry’[Imana]?’ Bibiliya isubiza igira iti “ni ugendera mu nzira iboneye, . . . kandi akavuga ukuri mu mutima we” (Zaburi 15:1, 2). Koko rero, kuba inyangamugayo, kimwe n’indi mico twasuzumye, ni umwe mu mico iranga kamere muntu. Umuntu ntawugaragaza bitewe n’imimerere cyangwa kumva ko abisabwa gusa.

Ibuka ibyabaye kuri Christina watoraguye ishashi irimo amafaranga. Icyo yifuzaga si ukugira ubutunzi; ahubwo ni ugushimisha Imana. Ku bw’ibyo, igihe uwari wataye ayo mafaranga yagarukaga yahangayitse, yamubwiye ko amafaranga ye yari yabonetse. Uwo mugabo yatangajwe n’ukuntu Christina ari inyangamugayo. Umukoresha wa Christina na we yaratangaye cyane, ku buryo yamuzamuye mu ntera, akamuha umwanya wo guhagararira ububiko bw’ibikoresho, uwo mwanya ukaba uhabwa umuntu wiringirwa. Ibyo bigaragaza ko ibivugwa muri 1 Petero 3:10 ari ukuri. Aho hagira hati “ushaka gukunda ubuzima no kubona iminsi myiza . . . narinde iminwa ye ngo itavuga ibinyoma.”

“UJYE UGENDERA MU NZIRA Z’ABANTU BEZA”

Amahame mbwirizamuco aboneka muri Bibiliya agaragaza urukundo rwinshi Umuremyi wacu adukunda, kuko ayo mahame adufasha ‘kugendera mu nzira z’abantu beza’ (Imigani 2:20; Yesaya 48:17, 18). Iyo dukurikije ayo mabwiriza, natwe tuba tugaragaje ko dukunda Imana, kandi biduhesha imigisha myinshi. Koko rero, Bibiliya itanga isezerano rigira riti “ugume mu nzira y’[Imana], na yo izagushyira hejuru kugira ngo uragwe isi; ababi bazarimbuka ureba.”—Zaburi 37:34.

Mbega imigisha ihebuje abantu bakurikiza amahame y’Imana bazabona! Bazabaho mu isi y’amahoro itarangwamo ibibi. Birakwiriye rwose ko dusuzuma amahame aboneka muri Bibiliya.