Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Amerika

Abapolisi basigaye bakoresha ikoranabuhanga mu gihe bakurikirana imodoka, ku buryo bigabanya impanuka. Bumwe mu buryo bakoresha, ni ugushyira ubwoko bw’imbunda ku modoka yabo, ikarasa ikintu kigenda kigafata ku modoka bakurikiye. Icyo kintu kiba gifite ubushobozi bwo kwerekana aho imodoka bakurikiye igiye hose. Ibyo bibafasha gukurikira abashoferi bakekwaho amakosa bitabagoye.

U Buhindi

Ugereranyije, muri icyo gihugu hapfa umugore umwe buri saha azize intonganya ziturutse ku nkwano. Nubwo imihango ijyana no gutanga inkwano no kuyakira itemewe na leta, mu mwaka wa 2012 hishwe abagore barenga 8.200, bitewe n’uko umugabo cyangwa umuryango we bumvaga ko inkwano umugeni yatanze idahagije.

U Busuwisi

Utwuma duto cyane bashyize ku ntashya eshatu zo mu misozi y’i Burayi, twagaragaje ko izo nyoni zamaze iminsi irenga 200 ziguruka ubudahagarara igihe zimukiraga muri Afurika. Ubundi ingendo nk’izo ndende zari zizwi ku nyamaswa zo mu mazi gusa.

Ihembe rya Afurika

Hagati y’ukwezi kwa Mata 2005 n’Ukuboza 2012, ibyihebe byayobeje amato 179 ku nkombe z’Ihembe rya Afurika. Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi Yose bwagaragaje ko ugereranyije, ibyo byihebe byahawe amafaranga y’ingurane angana na miriyoni 413 z’amadolari y’amanyamerika.