Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Belize

Twasuye Belize

NUBWO igihugu cya Belize ari gito, gifite ibyiza nyaburanga byinshi, guhera ku mashyamba y’inzitane kugeza ku mazi y’urubogobogo akikije ibirwa byo ku nkombe z’icyo gihugu. Ariko imiterere yacyo si yo yonyine ituma kigira ubwiza nyaburanga butangaje.

Nanone, icyo gihugu gifite amoko atandukanye y’inyoni n’inyamaswa. Muri zo harimo inyoni ifite umunwa munini w’amabara meza (Ramphastos sulfuratus), inyamaswa yo mu bwoko bw’isatura ifite izuru rimeze nk’umutonzi w’inzovu (Tapirus bairdii) ishobora kwiruka mu mazi no ku butaka, hamwe n’inyamaswa yo mu bwoko bw’ingwe ikunze kuba iri yonyine bita jagwari. Koko rero, icyo gihugu ni cyo cya mbere ku isi gisigayemo umubare munini wa za jagwari.

Belize ni cyo gihugu gisigayemo umubare munini wa za jagwari

Belize yahoze iri mu turere twari dutuwe n’Abamaya. Abakoloni b’Abesipanyoli bahageze mu kinyejana cya 16, ariko ntibabasha kwigarurira utwo turere burundu. Nyuma yaho, Abongereza baratwigaruriye, maze mu wa 1862 batangaza ku mugaragaro ko utwo turere bakoronizaga twiswe Hondurasi y’Abongereza. Mu wa 1981, igihugu cya Belize cyabonye ubwigenge.

 Abaturage bo muri Belize ni beza nk’ibyiza nyaburanga byaho. Mu moko y’ingenzi atuye icyo gihugu harimo Abakerewole, Abahindi b’i Burasirazuba, Abagarifuna, Abamaya n’Abamesitizo. Abo baturage bagira urugwiro n’ikinyabupfura. Iyo abana bavugisha abantu bakuru, bakunze gukoresha amagambo nka “Madamu” cyangwa “Bwana,” kandi bagasubiza bagira bati “yego mabuja” cyangwa ngo “oya databuja.”

Isoko riri muri Belize City

Muri Belize hari amatorero y’Abahamya ba Yehova akoresha ururimi rw’amarenga rw’Urunyamerika, igikerewole cyo muri Belize, icyongereza, ikidage cyo mu majyaruguru, igishinwa cy’ikimandare, ikimaya (Mopán) n’icyesipanyoli. Mu mwaka wa 2013, umuturage 1 kuri 40 yifatanyije n’Abahamya ba Yehova kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo.

ESE WARI UBIZI? Igice cyo muri Belize cy’uruhererekane rw’imisozi yo munsi y’inyanja gifite uburebure bw’ibirometero 290. Urwo ruhererekane rwose ni urwa kabiri mu bunini ku isi, urwa mbere rukaba ruri muri Ositaraliya.

Uruhererekane rw’imisozi yo munsi y’inyanja runyura muri Belize ni urwa kabiri mu bunini ku isi