Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahinzi bo mu ishyamba ry’inzitane

Abahinzi bo mu ishyamba ry’inzitane

NK’UKO abahinzi bose babizi, gutera imbuto ahantu hakwiriye no mu gihe gikwiriye ni byo bituma umuntu abona umusaruro ushimishije. Igitangaje ni uko imwe mu mirimo yo kubiba ikorerwa mu mashyamba y’inzitane, ikorwa nijoro kandi igakorwa n’abahinzi babiba bari mu kirere. Abo bahinzi ni uducurama dutungwa n’imbuto, amwe mu moko yatwo akaba akunze kwitwa ingunzu ziguruka. *

Uko utwo ducurama tubiba

Uducurama twinshi two muri ubwo bwoko tuguruka nijoro, tukazenguruka ishyamba dushakisha ibiti twasoromaho imbuto ziryoha cyangwa umutobe wo mu ndabyo. Uko utwo ducurama tugenda tuguruka, ni ko tugenda tugogora imbuto twariye, maze tukituma utubuto n’ibindi tutashoboye kugogora. Nanone uko tunyunyuza umutobe wo mu ndabyo, dore ko tuwukunda cyane, ni ko tuba dukora undi murimo wo kuzibangurira.

Kubera ko utwo ducurama dushobora gukora urugendo rurerure nijoro, dushobora kubiba imbuto ahantu hagari. Nanone kandi kubera ko tuba twitumye zimwe mu mbuto tubiba, izo mbuto zikura neza kuko ziba ‘zateranywe’ n’ifumbire. Ntibitangaje rero kuba utwo ducurama tugira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza imbuto, no kubangurira indabyo z’ibimera bitandukanye  byo muri ayo mashyamba y’inzitane.

Kuba utwo ducurama dufite ubuhanga buhambaye bwo kogoga ikirere kandi tukaba dushobora kureba neza, bidufasha gukora ingendo hirya no hino. Iyo hari umwijima, dushobora kureba neza kurusha abantu, tukaba twanatandukanya amabara amwe n’amwe. Nanone ntituguruka nijoro gusa, ahubwo no ku manywa dushobora kuguruka.

Imibereho yo mu muryango

ESE WARI UBIZI? Uducurama turya imbuto dutandukanye n’utundi, kuko two tudatahura aho ibyokurya biri twifashishije nyiramubande, ahubwo dukoresha amaso n’amazuru. Ayo maso yatwo ni manini kandi adufasha kuguruka nijoro.

Hari ubwoko bw’uducurama two muri Samowa (Pteropus samoensis) tubana akaramata. Ubushakashatsi bwakorewe ku bwoko bumwe na bumwe bwatwo bwagaragaje ko iyo agacurama kabyaye kita ku cyana cyako, kakamara ibyumweru runaka kakigendana kandi kakacyonsa kugeza igihe kiba kiri hafi kuba gikuru. Nanone hari ubwoko bubiri bw’utwo ducurama, tujya kubyara tukabyazwa n’utundi ducurama tw’utugore.

Ikibabaje ni uko utwinshi muri utwo ducurama turi hafi kuzimangatana, imwe mu mpamvu ibitera ikaba ari uko tuba twabuze aho tuba. Utwo ducurama turamutse tubuze mu birwa byo muri Pasifika y’Amajyepfo byateza akaga, kuko hari ibimera byo kuri ibyo birwa bishobora kuba bibangurirwa gusa n’utwo ducurama. Ku bw’ibyo, umurimo w’ubuhinzi ukorwa n’utwo ducurama ni uw’agaciro kenshi.

^ par. 2 Bene utwo ducurama tuboneka muri Afurika, Aziya, Ositaraliya no mu birwa bimwe na bimwe byo mu nyanja ya Pasifika.