Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Amashusho

Amashusho

Abantu babarirwa muri za miriyoni b’imitima itaryarya, bifashisha amashusho mu gusenga. Ariko se ibyo Bibiliya irabishyigikira? Ese bishimisha Imana?

Ese Abayahudi b’indahemuka bo mu bihe bya Bibiliya basengaga ibishushanyo?

“Ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri hejuru mu ijuru cyangwa ikiri hasi ku isi cyangwa ikiri mu mazi yo ku isi. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere.”—Kuva 20:4, 5.

Ibyanditswe by’Igiheburayo, bakunze kwita Isezerano rya Kera, byamaganira kure ibyo kuramya ibishushanyo.

UKO ABANTU BABISOBANURA.

Hari igitabo cy’Abagatolika cyavuze ko Abayahudi bari bafite amashusho menshi bakoreshaga mu gusenga, “kandi ko ayo mashusho yubahwaga, agatinywa kandi bakayaramya” (New Catholic Encyclopedia). * Icyo gitabo gitanga ingero z’ibishushanyo by’imbuto, indabo n’inyamaswa byari bitatse ku rusengero rw’i Yerusalemu.—1 Abami 6:18; 7:36.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA.

Ibyo icyo gitabo kivuga ntibihuje n’ukuri kuko mu bishushanyo byari kuri urwo rusengero, nta na kimwe Abayahudi b’indahemuka baramyaga. Kandi koko, nta hantu na hamwe muri Bibiliya hagaragaza ko haba hari Umwisirayeli w’indahemuka wakoresheje ishusho mu gusenga.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Binyuze ku muhanuzi Yesaya, Imana yaravuze iti “nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8.

 Ese Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreshaga amashusho mu gusenga?

“Urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibigirwamana? . . . Ntimukongere gukora ku kintu gihumanye.”—2 Abakorinto 6:16, 17.

“Igitekerezo cyo gushyira amashusho mu nsengero ubwacyo, cyateraga ishozi Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, kandi bumvaga ko kuyunamira cyangwa gusengera imbere yayo ari ugusenga ibigirwamana.”—History of the Christian Church

UKO ABANTU BABISOBANURA.

Cya gitabo cy’Abagatolika cyagize kiti “muri iki gihe nta wagombye gushidikanya ko Abakristo ba kera bakoreshaga amashusho mu gusenga. Imva z’Abakristo zuzuye amashusho agaragaza ko Abakristo ba kera bari abanyabugeni. . . . Yewe hari n’amashusho y’abantu bavugwa mu migani y’imihimbano atatse ibyumba bitagatifu byo gusengeramo n’imva ntagatifu.” *New Catholic Encyclopedia.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA.

Amashusho ya kera aboneka muri izo mva zabaga zifukuye munsi y’ubutaka, ni ayo mu kinyejana cya gatatu, ni ukuvuga imyaka igera kuri 200 nyuma y’urupfu rwa Yesu. Ubwo rero, abo icyo gitabo cyita “Abakristo ba kera” si bo Bakristo ba kera kurusha abandi, ni ukuvuga Abigishwa bo mu kinyejana cya mbere, ari na bo bavugwa mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo, abantu bakunze kwita Isezerano Rishya. Ahubwo kuba ayo mashusho yarabonetse mu mva, bigaragaza ko mu kinyejana cya gatatu, abiyita Abakristo bari baradukanye imigenzo ya gipagani yo gukoresha amashusho, bagamije kwikururira abayoboke. *

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

“Muhunge ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.”—1 Abakorinto 10:14.

Ese twagombye kwifashisha amashusho mu gusenga?

“Mwirinde ibigirwamana.”—1 Yohana 5:21.

Bibiliya ntishyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini byo kuramya amashusho. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bataramya amashusho, cyangwa ngo batunge amashusho yo mu rwego rw’idini mu ngo zabo cyangwa mu mazu bateraniramo.

UKO ABANTU BABISOBANURA.

Cya gitabo cy’Abagatolika cyaravuze kiti “kubera ko iyo uramije ishusho mu by’ukuri uba uramije nyirayo, nta cyakubuza gukoresha ishusho ye umusenga kuko iyo shusho iba ihagarariye uwo muntu.”—New Catholic Encyclopedia.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA.

Igihe Yesu yigishaga abigishwa be gusenga, ntiyigeze abasaba gukoresha amashusho. Igitekerezo cyo gukoresha amashusho mu gusenga Imana y’ukuri ntikiboneka mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

“Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.”—Matayo 4:10.

^ par. 7 Icyo gitabo kivuga ko kuramya ari “igikorwa cyo mu rwego rw’idini, [cyangwa] igikorwa cyo gusenga”

^ par. 13 Amashusho avugwa aha akubiyemo ibishushanyo, ibibumbano, ibimenyetso n’ikindi kintu cyose abantu baramya.

^ par. 14 Gukoresha amashusho byari byogeye mu mico myinshi ya kera, hakubiyemo iyo muri Egiputa, mu Bugiriki no mu Buhindi.