Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE BIBILIYA IFITE AKAMARO MURI IKI GIHE?

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Ubudahemuka

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Ubudahemuka

IHAME RYA BIBILIYA: “Ishyingiranwa ryubahwe n’abantu bose, kandi uburiri bw’abashakanye ntibukagire ikibuhumanya.”Abaheburayo 13:4.

AKAMARO KARYO: Hari abantu bumva ko ayo magambo atagihuje n’igihe, ariko ibyo bavuga si byo rwose. Muri iki gihe, ubuhemu butera agahinda nk’ako bwateraga igihe Bibiliya yandikwaga.—Imigani 6:34, 35.

Umugabo ufite abana babiri witwa Jessie, yaravuze ati “kudaca inyuma umugore wanjye byagize uruhare rukomeye mu gutuma tubana neza kandi tugira ibyishimo. Kwizerana ni iby’ingenzi hagati y’abashakanye. Ubuhemu butuma abashakanye batizerana kandi bukagira ingaruka ku bana.”

Ligaya * yari hafi kwisenyera. Yagize ati “natangiye kwifatanya n’abantu babi, nkajya mu bitaramo bya nijoro biteje akaga. Amaherezo naje guca inyuma umugabo wanjye.” Ese kuba muri ubwo buzima byatumye agira ibyishimo? Yagize imibereho mibi kandi akajya ahora atongana n’umugabo we. Yongeyeho ati “iyo ntekereje ku bibazo nishoyemo, nibonera ko ababyeyi banjye bavuze ukuri, igihe bambwiraga bati ‘kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.’”—1 Abakorinto 15:33.

Ligaya yakomeje agira ati “mbere y’uko ibintu birushaho kuzamba, niyemeje kureka inzira mbi narimo. Natangiye kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa ibyo nigaga.” Byamugiriye akahe kamaro? Byatumye umuryango we udasenyuka kandi umugabo we atangira kumufata neza no kumwubaha. Yagize ati “Bibiliya yahinduye imibereho yanjye. Kuba nararetse imyifatire ya kera kandi ngaca ukubiri n’abahoze bitwa ko ari incuti zanjye, simbyicuza.”

^ par. 6 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.