Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISI N’ABAYITUYE

Twasuye Hondurasi

Twasuye Hondurasi

HONDURASI ni ijambo risobanurwa ngo “imuhengeri” mu cyesipanyoli. Christophe Colomb ashobora kuba yarakoresheje iryo jambo, igihe yavugaga iby’amazi yo ku nkombe z’inyanja ya Atalantika. Hari abavuga ko aho ari ho izina ry’igihugu cya Hondurasi ryakomotse.

Abaturage bo muri Hondurasi baha agaciro kenshi iby’ubudahemuka mu muryango n’ubufatanye. Ibyo bigaragazwa n’uko hari imyanzuro ikomeye ifatwa n’umugabo n’umugore, urugero nk’irebana n’imikoreshereze y’amafaranga mu rugo cyangwa irebana n’uburezi n’uburere bw’abana.

Hondurasi ituwe ahanini n’Abamesitizo, akaba ari imvange y’Abanyaburayi n’abasangwabutaka. Bamwe mu basangwabutaka bo muri icyo gihugu, urugero nk’Abakoriti, baracyariho. Abandi baturage ba Hondurasi, urugero nk’Abagarifuna, bakomotse ahandi.

Umucuranzi w’Umugarifuna uvuza ingoma iramvuye mu giti

Abagarifuna bakomoka ku Banyafurika n’Abahindi bo mu birwa bya Karayibe, bari batuye ku kirwa cya Saint-Vincent. Ahagana mu mwaka wa 1797, Abagarifuna bageze ahitwa Islas de la Bahía (ikirwa cyo mu kigobe). Nyuma yaho, baje gutura ku nkombe y’Inyanja ya Karayibe muri Amerika yo Hagati, baza gukwirakwira no mu tundi duce twa Amerika ya Ruguru n’iyo Hagati.

Abagarifuna bakunda imbyino ziherekejwe n’ingoma baramvura mu giti gikomeye. Nanone mu muco wabo bambara imyenda gakondo y’amabara akeye kandi bakunda guca imigani. Rimwe mu mafunguro yaho ni ereba, akaba ari gato nini ikoze mu ifu y’imyumbati.

Muri Hondurasi hari amatorero y’Abahamya ba Yehova agera kuri 400. Bagira amateraniro mu cyesipanyoli, icyongereza, igishinwa cy’ikimandari, ikigarifuna, ikimisikito no mu rurimi rw’amarenga rw’igihondurasi.

Ereba, gato nini ikozwe mu ifu y’imyumbati