Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE

Ese urangwa n’icyizere?

Ese urangwa n’icyizere?

Mu bintu bikurikira, ni ikihe cyagira uruhare runini ku byishimo byawe?

  • uko ubayeho

  • uko wavutse

  • uko ubona ibintu

HARI abashobora kuvuga ko “uko ubayeho,” ari byo bigira ingaruka ku byishimo byawe, wenda bibwira bati “nagira ibyishimo ari uko gusa . . .

  • “mfite amafaranga menshi”

  • “mfite urugo rwiza”

  • “mfite ubuzima bwiza”

Ariko tuvugishije ukuri, imyumvire y’umuntu cyangwa uko abona ibintu ni byo bigira uruhare runini mu gutuma agira ibyishimo cyangwa ntabigire. Kandi ibyo birahumuriza rwose. Kubera iki? Ni uko dushobora guhindura imitekerereze, ariko uko tubayeho cyangwa uko twavutse tukaba hari igihe nta cyo twabikoraho.

UMUTIMA UNEZEREWE “URAKIZA”

Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa” (Imigani 17: 22). Mu yandi magambo, uko ubona ibintu bikugiraho ingaruka. Bishobora gutuma ugera ku byo wiyemeje cyangwa ntubigereho, bigatuma wihanganira ibyago cyangwa kwihangana bikakunanira.

Icyakora hari abashobora kubishidikanyaho, wenda bakavuga bati:

  • “Icyizere kiraza amasinde.”

  • “Erega n’ubundi uwarushye ntaruhuka!”

  • “Ibi ni ukwigiza nkana; n’ubundi nta wurota ku manywa.”

Nubwo ibyo bitekerezo bishobora gusa naho bifite ishingiro, kurangwa n’icyizere ni byo bifite akamaro cyane. Tekereza kuri ibi bikurikira.

Alex na Brian bakora mu kigo kimwe, ariko mu mishinga itandukanye. Nyuma yo kugenzura ibyo bakoze, umuyobozi yabwiye buri wese amakosa yakoze.

  • Alex yaravuze ati “uyu mushinga wantwaye igihe n’imbaraga nyinshi, none n’ubundi ndabona nta cyo nagezeho. Ndarushywa n’ubusa, aka kazi sinzagashobora. Asyi we! Ubundi se ndashya narura iki?”

  • Brian we yagize ati “umuyobozi yanyeretse ko nubwo nkora akazi kanjye neza, hari ibintu bikomeye ngomba gukosora. Ubutaha nzikubita agashyi.”

UBITEKEREZAHO IKI?

  • Ni nde uzaba akiri umunyamwete mu kazi nyuma y’amezi atandatu? Ni Alex cyangwa ni Brian?

  • None se uramutse uri umukoresha wabo, ni nde waha akazi cyangwa ukakamugumishaho?

  • Ese iyo uhuye n’ibibazo, witwara nka nde muri abo bantu bombi?

Andrea na Brittney bahorana irungu. Buri wese afite uko ahangana na ryo.

  • Andrea yihugiraho, agatekereza nka ba bandi bavuga ngo “ineza ibanje ipfa ubusa.” Aribwira ati “harya ndarushywa n’iki nita ku batazagira icyo bamarira, sinjya numva bavuga ngo ‘amaboko atareshya ntaramukanya’?”

  • Brittney akora uko ashoboye akagirira abandi neza kandi atanga atitangiriye itama nta nyiturano ategereje. Akurikiza ihame ryiza rivuga ko ibyo dushaka ko abantu batugirira, ari byo natwe tugomba kubagirira (Luka 6:31). Abona ko kugira neza ubwabyo ari umugisha.

UBITEKEREZAHO IKI?

  • Muri abo bagore bombi, ni uwuhe wagira incuti yawe?

  • Muri bo ni nde wabana neza n’abandi?

  • Ese iyo wishwe n’irungu, witwara nka nde muri bo?

Ushobora kuba uzi abantu bameze nka Brian cyangwa Brittney. Ushobora no kumva umeze nk’umwe muri bo. None se niba ari uko bimeze, ntiwibonera ko imyumvire yawe ibigiramo uruhare? Wabigenza ute se niba wumva umeze nka Alex cyangwa Andrea? Dore ibintu bitatu biboneka muri Bibiliya byatuma urushaho kurangwa n’icyizere.

1 NTUKIHEBE UGIHUMEKA

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Nucika intege ku munsi w’amakuba, imbaraga zawe zizaba nke.”—Imigani 24:10.

ICYO BISOBANURA: Kutarangwa n’icyizere bituma utabona imbaraga zo kwikura mu bibazo cyangwa ukananirwa guhangana na byo.

URUGERO: Juliza yakuze nta nkuru! Se yari umusinzi kandi iwabo bari abakene. Ibyo byatumaga bahora bimuka. Mu mizo ya mbere Juliza yabanje kwiheba, ariko yaje guhindura uko yabonaga ibintu. Ni iki cyamufashije? Juliza yagize ati “Bibiliya yatumye ntuza na mbere y’uko ababyeyi banjye batsinda izo ngorane. N’ubu Bibiliya iracyamfasha kurangwa n’icyizere. Ubu iyo hagize ukora ikintu kitanshimisha, ngerageza kwiyumvisha impamvu ibimuteye.”

Juliza yabonye ko amahame yo muri Bibiliya ari ingirakamaro. Inama zirimo zishobora kugufasha kwihanganira ibibazo. Urugero, mu Befeso 4:23 hagira hati “mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu.”

Uwo murongo werekana ko ushobora guhindura uko ubona ibintu. Ushobora ‘guhindurwa mushya,’ kandi ugahindura imitekerereze. Icyakora, ibyo ntibihinduka mu munsi umwe. Ni yo mpamvu uwo murongo ushimangira ko twagombye gukomeza guhindurwa bashya.

2 JYA URANGWA N’ICYIZERE

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Iminsi yose y’imbabare iba ari mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.”—Imigani 15:15.

ICYO BISOBANURA: Iyo utarangwa n’icyizere, wumva umeze nk’“imbabare” kandi iminsi yose ikubera “mibi.” Ariko iyo urangwa n’icyizere, ugira “umutima unezerewe” kandi wishimye. Ni wowe wihitiramo icyo wakora.

URUGERO: Yanko amaze kubagwa ikibyimba cyo mu mutwe incuro nyinshi, yagize ubumuga bwo kutavuga no kutagenda. Yatekereje ko byari kuzamubuza kugera ku ntego ze, maze acika intege. Ariko yaje guhindura imitekerereze. Ate? Yagize ati “aho gutekereza ku byo ntashoboraga kugeraho, nibandaga ku bintu bingarurira ubuyanja.”

Kimwe mu byamufashije ni ugusoma Bibiliya. Yaravuze ati “gusoma Bibiliya bituma ngira ibyiringiro, sinumve ko byandangiranye. Sinasubitse intego zanjye z’igihe kirekire. Ahubwo ngerageza kwishyiriraho intego z’igihe gito nshobora kugeraho. Iyo numvise ibitekerezo binca intege bitangiye kunzamo, ntekereza ku bintu byinshi byagombye gutuma nishima.”

Kimwe na Yanko, ushobora kwikuramo ibitekerezo bituma wiheba, ukabisimbuza ibitekerezo bituma ugira icyizere. Niba ufite ibibazo byatuma wiheba, wenda ukaba ufite ikibazo cy’uburwayi kimwe na Yanko, ibaze uti “ese byarandangiranye koko cyangwa ni ibyo kumbera inzitizi gusa?” Jya ugerageza kurwanya ibitekerezo bibi ubisimbuze ibyiza.

3 JYA UGIRIRA ABANDI NEZA

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO. “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

ICYO BISOBANURA: Umuntu ugira ubuntu aranyurwa. Kubera iki? Ni ukubera ko twaremanywe icyifuzo cyo kwita ku bandi, aho kwita ku byo dukeneye gusa (Abafilipi 2:3, 4; 1 Yohana 4:11). Iyo dutanze tugira ibyishimo, bikadufasha kwihanganira ibibazo.

URUGERO: Uwitwa Josué arwaye indwara ikomeye ifata uruti rw’umugongo, bigatuma ruhetama. Nubwo aribwa cyane, ntibimubuza gufasha abandi. Yagize ati “aho kuvuga ngo ‘sinshobora gukora ikintu runaka,’ ntekereza ku cyo nakora kugira ngo ngire icyo marira abandi. Ibyo bituma ngira icyo nkora kandi biranshimisha.”

ICYO WAKORA

Jya ushaka uko wakwitangira abandi. Urugero, ushobora gutekera umuturanyi wawe cyangwa ugakorera umuntu ugeze mu za bukuru uturimo dutandukanye two mu rugo.

Jya wita ku mitekerereze yawe nk’uko wita ku busitani. Jya urandura imizi y’ibitekerezo bibi no kwiheba, ubibe imbuto z’icyizere maze ufumbize ibikorwa byiza bituma ugira ibyishimo. Nubigenza utyo, uzasarura imigisha izatuma ugira ibyishimo. Ibyo bizakwereka ko burya agahinda kavurwa na nyirako.

Hari abantu bareka ibyokurya bimwe na bimwe bitewe n’uburwayi. Nawe hari ibyo ugomba guhindura mu gihe utangiye kwiheba