Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni uruhe rugero uha abana bawe?

IBIREBA ABABYEYI

8: Gutanga urugero rwiza

8: Gutanga urugero rwiza

ICYO BISOBANURA

Ababyeyi b’intangarugero bakora ibihuje n’ibyo bigisha abana babo. Urugero, niba abantu baza kukureba ukabwira umwana wawe uti: “Babwire ko ntahari,” kuvugisha ukuri bizamugora.

“Hari abantu bakunze kuvuga bati: ‘Jya ukora ibyo mvuga ntugakore ibyo nkora.’ Ariko ku bana si uko bigenda. Abana bigana ibintu byose tuvuga n’ibyo dukora. Iyo tubigisha ibintu ariko twe tutabikora barabitahura.”—David.

IHAME RYA BIBILIYA: “Wowe ubwiriza ngo ‘ntukibe,’ uriba?”​—Abaroma 2:21.

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI

Abana bato cyangwa ingimbi n’abangavu bigana ibyo ababyeyi babo bakora kuruta uko bigana abandi ndetse n’ab’urungano rwabo. Ni ukuvuga ko ababyeyi ari bo bashobora kuyobora abana babo neza. Ibyo ariko babigeraho ari uko gusa bakora ibihuje n’ibyo bigisha abana babo.

“Ushobora gusubiriramo umwana ikintu inshuro amagana ukibaza niba akumva cyangwa atakumva. Ariko iyo umubyeyi akoze ikintu kimwe gusa kinyuranye n’ibyo abwira abana be, bahita babitahura. Abana bitegereza ibyo dukora no mu gihe twe tuba tutabibonye.”—Nicole.

IHAME RYA BIBILIYA: “Ubwenge buva mu ijuru . . . ntibugira uburyarya.”​—Yakobo 3:17.

ICYO WAKORA

Jya ubanza wisuzume. Ni iyihe myidagaduro ukunze kureba? Ufata ute uwo mwashakanye n’abana bawe? Ufite inshuti zimeze zite? Ese wita ku bandi? Ese umeze nk’uko wifuza ko abana bawe bamera?

“Nge n’umugabo wange ntitujya dusaba abana bacu gukora ibyo tudakora.”​—Christine.

Jya usaba imbabazi. Abana bawe basanzwe bazi ko udatunganye. Ubwo rero, iyo wakosheje ugasaba imbabazi uwo mwashakanye cyangwa abana bawe, uba wigisha abana bawe kuba inyangamugayo no kwicisha bugufi.

“Abana bagomba kutwumva dusaba imbabazi cyangwa twemera amakosa twakoze. Iyo tutabikoze, tuba tubigisha guhisha amakosa yabo.”​—Robin.

“Twebwe ababyeyi tugira uruhare rukomeye mu burere bw’abana bacu. Ikintu k’ingenzi cyadufasha kubarera neza ni ukubaha urugero rwiza.”​—Wendell.