Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Ese urahangayitse cyane?

Ese urahangayitse cyane?

“Burya nta muntu udahangayika, ariko nge imihangayiko yarandenze. Ibyo biterwa n’uruhurirane rw’ibibazo bihora bintesha umutwe, hakiyongeraho no kuba maze imyaka myinshi nita ku mugabo wange urwaye indwara nyinshi harimo n’iyo mu mutwe.”—Jill. a

“Umugore wange yarantaye, antana abana babiri. Kurera abo bana ubwabyo ntibyari byoroshye. Nanone nirukanywe ku kazi bituma mbura n’amafaranga yo gukoresha imodoka yange. Ibyo bibazo byantesheje umutwe mbura icyo nkora n’icyo ndeka. Imihangayiko yari yarandenze. Nari nzi ko kwiyahura ari bibi, ni yo mpamvu nasabye Imana ko yareka nkipfira.”—Barry

Ese kimwe na Jill na Barry, nawe hari igihe ujya wumva imihangayiko yakurenze? Niba ari ko bimeze, ingingo zikurikira zishobora kuguhumuriza. Turi busuzume ibintu bikunze gutera imihangayiko, ibibazo duterwa no guhangayika bikabije n’icyo twakora ngo tugabanye imihangayiko.

a Amazina yarahinduwe.