Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE

Imihangayiko ikabije iterwa n’iki?

Imihangayiko ikabije iterwa n’iki?

Hari ibitaro bikomeye byo muri Amerika byavuze ko abenshi mu bantu bakuru bagenda barushaho guhangayika cyane. Kubera ko iby’isi ari gatebe gatoki, ibintu bishobora guhinduka mu buryo butunguranye bigatuma duhangayika. Dore bimwe mu bishobora kubitera:

  • gutana n’uwo mwashakanye

  • gupfusha uwo wakundaga

  • kurwara indwara ikomeye

  • gukora impanuka ikomeye

  • kugirirwa nabi

  • kugira inshingano nyinshi

  • kugerwaho n’ibiza

  • kugira amasomo menshi cyangwa akazi kenshi

  • kubura akazi n’ubukene