Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

5 Ese imibabaro izashira?

5 Ese imibabaro izashira?

Impamvu ari iby’ingenzi kubyibaza

Turamutse tumenye ko imibabaro izavaho, byatuma tugira ubuzima bwiza kandi tugakunda Imana.

Bitekerezeho

Abantu benshi bifuza gukuraho imibabaro ariko ntibabishobora. Tekereza kuri ibi bintu bikurikira:

Nubwo abantu bateye imbere mu by’ubuvuzi . . .

  • Indwara y’umutima ikomeje guhitana abantu benshi.

  • Nanone kanseri ihitana abantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka.

  • Dogiteri David Bloom yaranditse ati: “Ku isi hose hari indwara zimaze igihe kirekire zaraburiwe umuti, indwara nshya zigenda zaduka n’izindi zigenda zigaruka kandi zari zaracitse.”

Nubwo hari ibihugu bikize cyane . . .

  • Buri mwaka abana babarirwa muri za miriyoni barapfa kandi abenshi muri bo ni ababa mu bihugu bikennye.

  • Abantu babarirwa muri za miriyari ntibafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku.

  • Abantu babarirwa muri za miriyoni ntibafite amazi meza.

Nubwo abantu bazi amategeko arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu . . .

  • Hari raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagize iti: “Icuruzwa ry’abantu rikomeje kwiyongera mu bihugu byinshi, kandi ababikora ntibahanwa bitewe n’uko abayobozi baba batabizi cyangwa badafite ubushobozi bwo kubahana.”

    NIBA WIFUZA KUMENYA BYINSHI

    Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: Ubwami bw’Imana ni iki?,” iri ku rubuga rwa jw.org.

Icyo Bibiliya ibivugaho

Imana itwitaho.

Ibona imibabaro duhura na yo kandi birayibabaza.

‘[Yehova] ntiyigeze asuzugura imibabaro y’imbabare, cyangwa ngo imutere ishozi. Ntiyamuhishe mu maso he, kandi igihe yamutakiraga yaramwumvise.’​ZABURI 22:24.

“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”​1 PETERO 5:7.

Ntituzakomeza kubabara ubuziraherezo.

Bibiliya ivuga ko umugambi Imana ifitiye abantu uzasohora.

“Imana . . . izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”​IBYAHISHUWE 21:3, 4.

Imana izavanaho ibintu byose bituma abantu bababara.

Izakoresha Ubwami bwayo ivaneho imibabaro yose.

“Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa, kandi ubwo bwami ntibuzazungurwa n’abandi bantu. . . . Buzahoraho iteka ryose.”​DANIYELI 2:44.