Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inama zadufasha kugira ibyishimo no kunyurwa

Inama zadufasha kugira ibyishimo no kunyurwa

Abantu bose, baba abato n’abakuru, abashatse n’abatarashaka, bifuza kubaho bishimye kandi banyuzwe. Umuremyi wacu na we ni byo atwifuriza. Ni yo mpamvu yatugiriye inama nziza cyane.

Jya ukorana umwete

Umuntu ajye ‘akorana umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza, kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye.’​—ABEFESO 4:28.

Umuremyi wacu adushishikariza kwishimira akazi dukora. Impamvu abidushishikariza, ni uko umuntu ukorana umwete agira ibyishimo. Ibyo byishimo biterwa n’uko abona ibyo akeneye kandi agatunga umuryango we. Nanone bishobora gutuma afasha abandi, umukoresha we akamukunda kandi akaramba ku kazi. Ibyanditswe Byera bigaragaza ko gukorana umwete ari “impano y’Imana.”—Umubwiriza 3:13.

Jya uba inyangamugayo

“Twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”​—ABAHEBURAYO 13:18.

Kuba inyangamugayo bituma twiyubaha, tukagira amahoro kandi tugasinzira neza. Nanone bituma abandi batugirira icyizere kandi bakatwubaha. Abantu batari inyangamugayo bo ntibabona ibyo bintu byiza. Nanone umutimanama wabo ushobora kubabuza amahwemo kandi bagahorana ubwoba kuko baba bikanga ko ibibi bakoze bizajya ahagaragara.

Irinde gutwarwa n’amafaranga

“Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite.”​—ABAHEBURAYO 13:5.

Dukenera amafaranga yo kugura ibyokurya n’ibindi bintu. Ariko “gukunda amafaranga” ni bibi cyane. Bishobora gutuma umuntu akoresha igihe kinini n’imbaraga ze zose kugira ngo agire amafaranga menshi. Kwiruka inyuma y’amafaranga bishobora gusenya umuryango, bigatuma umuntu abura umwanya wo kwita ku bana be ndetse bikaba byamutera uburwayi (1 Timoteyo 6:9, 10). Nanone gukunda amafaranga bishobora gutuma umuntu ahemuka. Hari umugabo w’umunyabwenge wanditse ati “umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi, ariko uwihutira kuronka ubutunzi ntazakomeza kuba umwere.”—Imigani 28:20.

Jya ushaka ubwenge nyakuri

“Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.”​—IMIGANI 3:21.

Kwiga neza bituma dukora neza ibyo dushinzwe kandi tugasohoza neza inshingano z’ababyeyi. Ariko kwiga amashuri menshi, si byo byonyine bituma tugira ibyishimo cyangwa ngo tubone ibyo twifuza byose. Kugira ngo ibyo dukora byose bizagende neza, dukeneye ubwenge buturuka ku Mana. Ibyanditswe Byera bivuga ko umuntu wumvira Imana “ibyo akora byose bizagenda neza.”—Zaburi 1:1-3.