Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Iriburiro

Iriburiro

NGIKI igitabo cy’amateka nyakuri. Akomoka muri Bibiliya, igitabo gihatse ibindi. Inkuru zikubiyemo zikubwira amateka y’isi uhereye igihe Imana yatangiraga kurema kugeza uyu munsi. Izo nkuru zinavuga ibyo Imana isezeranya kuzakora mu gihe kizaza.

Iki gitabo kizakubwira ibikubiye muri Bibiliya muri rusange. Kivuga iby’abantu bo muri Bibiliya n’ibyo bakoze. Kinagaragaza ibyiringiro bihebuje by’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo, ibyo Imana iha abantu.

Muri iki gitabo harimo inkuru 116. Izo nkuru zikubiye mu bice umunani. Buri gice kibimburirwa n’amagambo avuga ibigikubiyemo muri make. Inkuru zigenda zikurikirana zikurikije uko ibintu byagiye bibaho mu mateka. Ibyo bizagufasha kumenya igihe ibintu bigize ayo mateka byabereye.

Ayo mateka yanditswe mu mvugo yoroheje. Abana bato benshi bazashobora kuyisomera ubwabo. Mwebwe babyeyi, muzibonera ko abana bato cyane bazishimira gusomerwa izo nkuru kenshi. Muzabona ko iki gitabo kirimo ibintu byinshi bishimisha abato n’abakuru.

Ku iherezo rya buri nkuru, muzahasanga imirongo yo muri Bibiliya. Muraterwa inkunga yo gusoma iyo mirongo izo nkuru zishingiyeho.