Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

Kuva ku irema kugeza ku mwuzure

Kuva ku irema kugeza ku mwuzure

Ijuru n’isi bikomoka he? Izuba, ukwezi, inyenyeri kimwe n’ibintu byinshi biri kuri iyi si, byabayeho bite? Bibiliya itanga igisubizo cy’ukuri ivuga ko byaremwe n’Imana. Ni yo mpamvu igitabo cyacu gitangirwa n’inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’irema.

Turamenya ko ibiremwa bya mbere by’Imana ari abantu bataboneka basa na yo mu rugero runaka. Bari abamarayika. Ariko isi yaremewe abantu nkatwe. Ni yo mpamvu Imana yaremye umugabo n’umugore bitwaga Adamu na Eva maze ikabashyira mu busitani bwiza cyane bwa Edeni. Ariko ntibayumviye, bituma babwirukanwamo.

Kuva ku irema kugera ku mwuzure, hahise imyaka 1.656. Icyo gihe cyabayemo abantu babi benshi. Mu ijuru hari abantu b’imyuka batabonwa n’amaso, ari bo Satani n’abamarayika be babi. Ku isi, hari Kayini n’abandi bantu benshi babi, barimo abantu bari bafite imbaraga zidasanzwe. Ariko hariho n’abantu beza, nka Abeli, Henoki na Nowa. Mu gice cya mbere tuzasoma iby’abo bantu n’ibyabayeho muri icyo gihe.

 

IBIRIMO

INKURU YA 1

Imana itangira kurema ibintu

Inkuru z’irema zivugwa mu Itangiriro zirumvikana kandi zishishikaza n’abana bato.

INKURU YA 2

Ubusitani bwiza cyane

Inkuru yo mu Itangiriro ivuga ko Imana yatunganyije ubusatani bwa Edeni ibugira ahantu hihariye. Imana ishaka ko isi yose imera nk’ubwo busitani bwiza cyane.

INKURU YA 3

Umugabo n’umugore ba mbere

Imana yaremye Adamu na Eva ibatuza mu busitani bwa Edeni. Ni bo bantu ba mbere bashyingiranywe.

INKURU YA 4

Impamvu yatumye batakaza ubuturo bwabo

Igitabo k’Itangiriro kitubwira uko paradizo yatakaye.

INKURU YA 5

Imibereho igoranye itangira

Adamu na Eva bamaze kwirukanwa mu busitani bwa Edeni, bahuye n’ibibazo byinshi. Iyo baza kumvira Imana, bo n’abana babo bari kugira ibyishimo.

INKURU YA 6

Umwana mubi n’umwana mwiza

Inkuru ya Kayini na Abeli ivugwa mu Itangiriro, itwigisha abo twagombye kuba bo n’imyifatire tugomba guhindura amazi atararenga inkombe.

INKURU YA 7

Umugabo w’intwari

Urugero rwa Henoki rugaragaza ko ushobora gukora ibyiza nubwo abagukikije bose baba bakora ibibi.

INKURU YA 8

Abantu banini cyane ku isi

Mu Itangiriro igice cya 6 havuga iby’abantu banini cyane bagiriraga abandi nabi. Bitwaga Abanefili, kandi bari abana b’abamarayika babi bari baravuye mu ijuru baza kuba ku isi nk’abantu.

INKURU YA 9

Nowa yubaka inkuge

Nowa n’umuryango we barokotse Umwuzure bitewe n’uko bumviye Imana nubwo abandi bangaga kumva.

INKURU YA 10

Umwuzure w’isi yose

Abantu basekaga Nowa iyo yababuriraga. Ariko igihe umwuzure wabaga, ntibakomeje kumuseka. Menya uko Nowa yarokokeye mu nkuge, we n’umuryango we n’inyamaswa nyinshi.