Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 2

Ubusitani bwiza cyane

Ubusitani bwiza cyane

REBA noneho isi! Mbega ukuntu buri kintu cyose ari cyiza! Reba ibyatsi n’ibiti, indabo n’izo nyamaswa zose. Inzovu n’intare biri hehe?

Ubwo busitani bwiza cyane bwaje bute? Reka tubanze turebe uko Imana yadutunganyirije isi.

Mbere na mbere Imana yabanje kumeza ibyatsi ku isi hose. Yaremye ubwoko bwose bw’ibimera bito, ibihuru n’ibiti. Ibyo bimera byatumye isi iba nziza. Ariko, si ibyo gusa. Ibyinshi muri byo binaduha ibyokurya biryoshye cyane.

Nanone Imana yaremye amafi ngo ajye yoga mu mazi, n’inyoni ngo zijye ziguruka mu kirere. Yanaremye imbwa, injangwe, amafarashi n’izindi nyamaswa, inini n’intoya. Ni izihe nyamaswa ziba mu karere k’iwanyu? Mbese ntidushimishwa n’uko Imana yaturemeye ibyo byose?

Hanyuma, Imana yatunganyije agace kamwe k’isi ikagira ahantu hihariye cyane. Aho hantu yahise ubusitani bwa Edeni. Hari hatunganye rwose, ari heza cyane. Kandi Imana yashakaga ko isi yose ihinduka nk’ubwo busitani bwiza cyane yari yaremye.

Ariko se, ongera urebe iyo shusho. Waba uzi icyo Imana yasanze kibura muri iyo ngobyi? Reka tukirebe..

Itangiriro 1:11-25; 2:8, 9.