Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 3

Umugabo n’umugore ba mbere

Umugabo n’umugore ba mbere

NONEHO turabona iki kuri iyi shusho? Turahabona abantu. Ni umugabo n’umugore ba mbere. Baremwe na nde? Imana ni yo yabaremye. Waba uzi izina ryayo? Imana yitwa Yehova. Naho uwo mugabo yitwa Adamu, umugore akitwa Eva.

Dore uko Imana yaremye Adamu. Yafashe umukungugu wo hasi iwuremamo umubiri utagira inenge, umubiri w’umuntu. Nyuma, Imana yahumekeye mu mazuru y’uwo muntu, maze Adamu aba muzima atyo.

Yehova Imana yari afitiye Adamu akazi. Yamusabye kwita amazina inyamaswa zose. Adamu agomba kuba yarabanje kuzitegereza igihe kirekire kugira ngo abashe kuzibonera amazina azikwiriye rwose. Igihe Adamu yitaga amazina inyamaswa, hari icyo yatahuye. Uzi icyo ari cyo?

Yasanze inyamaswa zose zibana ari ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore. Habonekaga inzovu y’ingabo n’iy’ingore, intare y’ingabo n’iy’ingore. Ariko Adamu we, yari wenyine. Ni yo mpamvu Imana yasinzirije Adamu ubuticura, maze imuvanamo urubavu rumwe. Muri urwo rubavu, Imana yaremeyemo Adamu umugore, iramumushyingira.

Mbega ukuntu Adamu yishimye! Mbega ukuntu Eva na we agomba kuba yarishimiye kuba mu busitani bwiza cyane nk’ubwo! Noneho bashoboraga kubyara abana bakanabana mu byishimo.

Yehova yashakaga ko Adamu na Eva babaho iteka. Yashakaga ko bahindura isi yose nziza nk’uko ubusitani bwa Edeni bwari bumeze. Mbega ukuntu Adamu na Eva bagomba kuba barishimiye uwo murimo! Ese nawe wari kwishimira kugira uruhare mu guhindura isi ubusitani bwiza cyane? Ariko ibyishimo bya Adamu na Eva byabaye iby’akanya gato. Reka turebe impamvu..

Yeremiya 16:21; Itangiriro 1:26-31; 2:7-25.