Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 5

Imibereho igoranye itangira

Imibereho igoranye itangira

IGIHE Adamu na Eva birukanwaga mu busitani bwa Edeni, bahuye n’ingorane nyinshi. Bagombaga gukora imirimo ivunanye kugira ngo babone ikibatunga. Mu mwanya w’ibiti byiza byera imbuto, bari bakikijwe n’ibisura n’amahwa. Nguko uko byagendekeye Adamu na Eva igihe bangaga kumvira Imana bakareka kuba incuti zayo.

Ikibabaje kurushaho ariko, batangiye gupfa. Wibuke ko Imana yari yarababuriye ibabwira ko iyo baramuka bariye ku mbuto z’igiti runaka bari kuzapfa. Koko rero, umunsi bakiriyeho batangiye gupfa. Mbega ubupfu bwo kutumvira Imana!

Abana ba Adamu na Eva bose bavutse nyuma y’aho Imana yirukaniye ababyeyi babo mu busitani bwa Edeni. Birumvikana ko na bo bari kuzasaza kandi bagapfa.

Iyo Adamu na Eva baza kumvira Yehova, ubuzima bwari kubashimisha bo n’abana babo. Bose bari kubaho iteka ku isi mu munezero. Nta wari gusaza cyangwa ngo apfe.

Imana ishaka ko abantu babaho iteka banezerewe, kandi isezeranya ko umunsi umwe ibyo bizasohozwa. Icyo gihe isi yose izaba nziza cyane, kandi abantu bose bazagira amagara mazima. Abantu bose bazaba batuye ku isi bazagirana ubucuti kandi babugirane n’Imana.

Ariko Eva we yaretse kuba incuti y’Imana. Ni yo mpamvu igihe yabyaraga abana byamuruhije. Yarababaraga. Kutumvira byatumye agira agahinda kenshi rwose. Si byo se?

Adamu na Eva babyaye abahungu n’abakobwa benshi. Igihe umuhungu wabo w’imfura yavukaga bamwise Kayini, uwa kabiri bamwita Abeli. Ese waba uzi icyababayeho?

Itangiriro 3:16-23; 4:1, 2; Ibyahishuwe 21:3, 4.