Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 9

Nowa yubaka inkuge

Nowa yubaka inkuge

NOWA yari afite umugore n’abana batatu, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti. Abo uko ari batatu bari bafite abagore. Bityo, umuryango wa Nowa wari ugizwe n’abantu umunani.

Umunsi umwe, Imana yategetse Nowa gukora ikintu kidasanzwe. Yamutegetse kubaka inkuge nini. Iyo nkuge yanganaga n’ubwato ariko imeze nk’igisanduku kinini, kirekire. Nuko Imana iramubwira iti ‘izagire amagorofa atatu aciyemo ibyumba.’ Ibyo byumba byari kujyamo Nowa n’umuryango we, inyamaswa hamwe n’ibiribwa byari gukenerwa byose.

Nanone Imana yategetse Nowa guhoma ubwo bwato kugira ngo amazi adashobora kwinjiramo. Imana yaramubwiye iti ‘dore nzazana umwuzure w’amazi menshi maze ndimbure isi yose. Abazaba batari mu nkuge bose bazapfa.’

Nowa n’abahungu be bumviye Yehova maze batangira kubaka, ariko rubanda batangira kubannyega. Bakomeje kuba babi. Igihe Nowa yababwiraga ibyo Imana yari igiye gukora, nta n’umwe wabyemeye.

Kubaka inkuge byatwaye igihe kirekire kuko yari nini cyane. Amaherezo ariko, yaje kuzura nyuma y’imyaka myinshi. Icyo gihe Imana yategetse Nowa kwinjiza inyamaswa mu nkuge. Yamubwiye ko yagombaga kuzana ebyiri ebyiri z’ubwoko runaka, ingabo n’ingore, naho mu bundi bwoko akazana zirindwi zirindwi. Nanone Imana yategetse Nowa kwinjiza mu nkuge inyoni zo muri buri bwoko. Nowa agenza atyo, ibyo Imana yari yamutegetse aba ari byo akora.

Hanyuma, Nowa n’umuryango we na bo binjiye mu nkuge maze Imana ikinga urugi, Nowa n’umuryango we bategererezamo imbere. Tekereza uri kumwe na bo muri iyo nkuge, nawe utegereje. Mbese koko, umwuzure wari kubaho nk’uko Imana yari yabivuze?

Itangiriro 6:9-22; 7:1-9.