Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 10

Umwuzure w’isi yose

Umwuzure w’isi yose

ABANTU batari mu nkuge bakomeje imibereho yabo bari basanganywe. Ntibashakaga kwemera ko umwuzure wari kuza. Ubukobanyi bwabo bugomba kuba bwariyongereye, ariko ibitwenge byabo ntibyatinze guhagarara.

Mu buryo butunguranye, amazi yatangiye kwisuka nk’uko umuntu yasuka amazi ava mu ndobo. Ibyo Nowa yavugaga byari ukuri! Icyakora, nta muntu n’umwe wari ugishoboye kwinjira mu nkuge. Yehova yari yamaze gukinga urugi yarudadiye.

Bidatinze, ibibaya byararengewe. Amazi yatembaga ameze nk’imigezi minini. Yahitanaga ibiti, agatembana ibitare by’amabuye, kandi agasakuza cyane. Abantu bakutse umutima, maze burira imisozi. Yoo! Mbega ukuntu bicujije kuba batarumviye Nowa ngo binjire mu nkuge urugi rugikinguye! Ariko ntibyari bigishobotse.

Amazi yakomeje kwiyongera cyane. Amazi yakomeje kwisuka mu gihe cy’iminsi 40 n’amajoro 40. Yakomeje kwiyongera agenda asatira impinga z’imisozi, maze mu gihe gito imisozi miremire kurusha iyindi na yo irarengerwa. Nk’uko Imana yari yabivuze, abantu bose batari mu nkuge barapfuye hamwe n’inyamaswa zose. Hasigaye abari mu nkuge gusa.

Nowa n’abahungu be bari bubatse inkuge neza. Amazi yateruye inkuge maze irareremba. Hanyuma umunsi umwe, imvura imaze guhita, izuba ryatangiye kuva. Mbega ukuntu byari bimeze! Isi yari yahindutse inyanja nini. Nta kindi cyagaragaraga uretse inkuge yonyine yarerembaga hejuru y’amazi.

Ba bantu b’ibihangange ntibari bakiriho ngo bagirire nabi abantu. Bari barapfuye hamwe na ba nyina, n’abandi bantu bose babi. Ariko se, ba se bo byabagendekeye bite?

Mu by’ukuri, ba se ntibari abantu buntu nkatwe. Bari abamarayika bavuye mu ijuru baza kuba ku isi bameze nk’abantu. Igihe umwuzure wazaga, bo ntibapfuye. Biyambuye imibiri bari bariyambitse maze bisubirira mu ijuru ari abamarayika. Ariko ntibemerewe kongera kuba mu muryango w’abamarayika b’Imana. Babaye abamarayika ba Satani. Bibiliya ibita abadayimoni.

Hanyuma, Imana yazanye umuyaga ku isi maze amazi y’umwuzure atangira gukama. Nyuma y’amezi atanu, inkuge yaje guhagarara ku mpinga y’umusozi. Nyuma y’indi minsi myinshi, abari mu nkuge bashoboraga kureba hanze bakabona impinga z’imisozi. Nuko amazi akomeza kugabanuka.

Icyo gihe Nowa yarekuye igikona kiva mu nkuge. Cyaragurutse kiragenda ariko hashize akanya gato kiragaruka, cyabuze aho cyagwa. Cyakomeje kubigenza gityo, kigenda kigaruka ku nkuge.

Nowa we yashakaga kumenya niba amazi yari yakamye. Yasohoye inuma, ariko na yo iragaruka kuko yabuze aho igwa. Nowa yongeye kuyohereza, noneho izana ishami ry’igiti cy’umunzenze mu kanwa kayo. Ibyo byatumye amenya ko amazi yari yagabanutse. Nowa yohereje ya numa ubwa gatatu, ubwo bwo ariko ibona ahumutse, ntiyagaruka.

Nuko Imana ibwira Nowa iti ‘sohoka uve mu nkuge, wowe n’abagize umuryango wawe bose, n’inyamaswa zose ziri kumwe nawe.’ Mu nkuge bari bamazemo umwaka urenga. Urumva nawe ibyishimo bagize byo kuba bose bari barokotse bakongera kuba ku isi!

Itangiriro 7:10-24; 8:1-17; 1 Petero 3:19, 20.