IGICE CYA 2
Kuva ku mwuzure kugeza igihe cyo kuvanwa mu Misiri
Abantu barokotse umwuzure bari umunani gusa, ariko uko iminsi yagendaga ihita, bariyongereye baba ibihumbi byinshi. Hashize imyaka 352 nyuma y’Umwuzure, ni bwo Aburahamu yavutse. Imana yakomeje isezerano ryayo iha Aburahamu umwana w’umuhungu, witwaga Isaka. Mu bahungu babiri ba Isaka, Yakobo ni we Imana yahisemo.
Yakobo yari afite umuryango munini wari ugizwe n’abahungu 12 hamwe n’abakobwa. Abahungu be 10 bangaga Yozefu murumuna wabo, maze baramugurisha ajya kuba umucakara mu Misiri. Nyuma Yozefu yaje kuba umuntu ukomeye muri icyo gihugu. Igihe hateraga inzara ikaze, yagerageje bene se kugira ngo arebe niba bari barahinduye imitima. Hanyuma, umuryango wose wa Yakobo, ari bo Bisirayeli, wimukiye mu Misiri. Ibyo byabaye hashize imyaka 290 nyuma y’ivuka rya Aburahamu.
Mu myaka 215 yakurikiyeho, Abisirayeli bagumye mu Misiri. Yozefu amaze gupfa, bagizwe abacakara. Nyuma y’igihe runaka, haje kuvuka Mose, maze Imana iramukoresha kugira ngo avane Abisirayeli mu Misiri. Mu gice cya KABIRI, havugwa iby’ayo mateka y’imyaka 857.
IBIRIMO
INKURU YA 12
Abantu bubaka umunara muremure
Imana yararakaye, itanga igihano kikigira ingaruka ku bantu muri iki gihe.
INKURU YA 13
Aburahamu, incuti y’Imana
Kuki Aburahamu yavuye mu rugo rwe, akajya kuba mu mahema ubuzima bwe bwose?
INKURU YA 14
Imana igerageza ukwizera kwa Aburahamu
Kuki Imana yasabye Aburahamu gutamba umwana we Isaka?
INKURU YA 16
Isaka abona umugore mwiza
Ni iki cyatumye Rebeka aba umugore mwiza cyane? Ese ni uko yari afite uburanga cyangwa hari ikindi cyabiteye?
INKURU YA 17
Abana b’impanga bari batandukanye
Isaka yakundaga Esawu cyane, ariko Rebeka agakunda Yakobo.
INKURU YA 19
Yakobo yari afite umuryango munini
Ese imiryango 12 ya Isirayeli yitiriwe abahungu 12 ba Yakobo?
INKURU YA 21
Yozefu yangwa na bene se
Ni iki gishobora kuba cyaratumye bamwe muri bo bashaka kwica umuvandimwe wabo?
INKURU YA 22
Yozefu mu nzu y’imbohe
Ntiyafunzwe azira ko yarenze ku itegeko, ahubwo yazize ko yakoze ibikwiriye.
INKURU YA 24
Yozefu agerageza bene se
Twabwirwa n’iki ko batari bakimeze nka mbere bamugurisha ngo age kuba umucakara?
INKURU YA 25
Umuryango wa Yakobo wimukira mu Misiri
Ni iki cyatumye abari bagize umuryango wa Yakobo bitwa Abisirayeli aho kwitwa Abayakobo?
INKURU YA 26
Yobu ni indahemuka ku Mana
Yobu yatakaje ibye byose n’abana be kandi ararwara. Ese Imana yarimo imuhana?
INKURU YA 27
Umwami mubi ategeka Misiri
Ni iki cyatumye ategeka abantu be kwica abana b’abahungu b’Abisirayeli bose?
INKURU YA 28
Uko Mose yarokowe
Nyina wa Mose yashatse uko yamukiza kuko itegeko ryavugaga ko abana b’abahungu bose b’Abisirayeli bagombaga kwicwa.
INKURU YA 29
Mose ahunga
Igihe Mose yari afite imyaka 40 yumvaga ko yari yiteguye gukiza Abisirayeli, ariko si ko byari bimeze.
INKURU YA 30
Igihuru kigurumana
Yehova yakoresheje ibitangaza binyuranye kugira ngo yumvishe Mose ko igihe cyari kigeze ngo avane Abisirayeli mu Misiri.
INKURU YA 32
Ibyago 10
Imana yateje Misiri ibyago 10, bitewe n’uko Farawo umwami waho yinangiye akanga kureka Abisirayeli ngo bagende.
INKURU YA 33
Bambuka Inyanja Itukura
Mose yagabanyijemo kabiri Inyanja Itukura abishobojwe n’imbaraga z’Imana, maze Abisirayeli bambuka ku butaka bwumutse.