Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inkuru ya 11

Umukororombya wa mbere

Umukororombya wa mbere

UZI igikorwa cya mbere Nowa yakoze igihe we n’umuryango we bavaga mu nkuge? Yatuye Imana ituro. Iyi shusho irakwereka Nowa arimo atamba igitambo. Yatanze iryo turo ry’amatungo ngo ashimire Imana kuba yararokoye umuryango we mu mwuzure w’isi yose.

Ese Yehova yaba yarishimiye icyo gitambo? Yego rwose. Kandi yanasezeranyije Nowa ko atari kuzongera kurimbuza isi umwuzure.

Bidatinze, isi yarumutse maze Nowa n’umuryango we batangira ubuzima bushya hanze y’inkuge. Imana ibaha umugisha irababwira iti ‘mwororoke, mugwire maze mwuzure isi.’

Ariko nyuma y’aho, abantu bari kumva iby’umwuzure bashoboraga gutinya ko icyo cyago cyakongera kubaho. Ni yo mpamvu Imana yabahaye ikimenyetso cyari kuzajya kibibutsa isezerano ryayo ryo kutazongera kurimbuza isi umwuzure. Waba uzi icyo ari cyo? Ni umukororombya.

Iyo imvura imaze kugwa maze izuba rikava, ni bwo umukororombya ukunze kugaragara. Umukororombya ugira amabara menshi kandi meza. Ese waba warawubonye? Kandi se witegereje uyu uri kuri iyi shusho?

Imana yaravuze iti ‘ntanze isezerano ry’uko abantu n’inyamaswa bitazongera na rimwe kurimbuzwa umwuzure. Nshyize umukororombya wanjye mu bicu. Umukororombya nugaragara, nzajya nywubona maze nibuke isezerano ryanjye.’

Bityo rero, ni iki umukororombya utwibutsa? Utwibutsa isezerano ry’Imana ryo kutazongera kurimbuza isi umwuzure.

Itangiriro 8:18-22; 9:9-17.