Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 17

Abana b’impanga bari batandukanye

Abana b’impanga bari batandukanye

ABANA babiri ubona ku ishusho baratandukanye cyane. Si byo se? Ese uzi amazina yabo? Umuhigi ni Esawu, naho uragiye intama ni Yakobo.

Esawu na Yakobo bavutse ari impanga kuri Isaka na Rebeka. Isaka yakundaga cyane Esawu kuko yari umuhigi w’umuhanga, akaba yarazaniraga abo mu muryango we ibyokurya. Rebeka we yakundaga Yakobo cyane kuko yari umwana utuje, witondaga.

Aburahamu, sekuru wabo, yari akiriho, bityo tukaba twiyumvisha ukuntu Yakobo yakundaga kumutega amatwi igihe yabaga avuga ibya Yehova. Aburahamu yaje gupfa amaze imyaka 175, igihe izo mpanga zari zimaze imyaka 15.

Igihe Esawu yari agejeje ku myaka 40 yashatse abagore babiri bo mu gihugu cya Kanaani. Ibyo byababaje Isaka na Rebeka cyane, kuko abo bagore batasengaga Yehova.

Umunsi umwe, haje kuba ikintu cyatumye Esawu arakarira cyane umuvandimwe we Yakobo. Igihe Isaka yagombaga guha umugisha umuhungu we w’imfura cyarageze. Kubera ko Esawu ari we wari mukuru kuri Yakobo, yari yiteze ko ahabwa uwo mugisha. Ariko yari yaramaze gutanga uburenganzira bwo guhabwa umugisha, abugurisha Yakobo. Nanone igihe izo mpanga zavukaga, Imana yari yaravuze ko Yakobo ari we wari guhabwa umugisha. Ibyo ni ko byagenze. Isaka yahaye umugisha umuhungu we Yakobo.

Igihe Esawu yabimenyaga, yarakariye Yakobo. Uburakari bwe bwari bwinshi ku buryo yavuze ko yari kuzica Yakobo. Rebeka abyumvise, yahagaritse umutima cyane. Nuko abwira umugabo we Isaka ati ‘byaba ari akaga Yakobo na we arongoye Umunyakanaanikazi.’

Maze Isaka ahamagara umuhungu we Yakobo, aramubwira ati ‘uramenye ntuzarongore Umunyakanaanikazi. Ahubwo ujye mu rugo rwa sogokuru Betuweli i Harani, maze urongore umwe mu bakobwa b’umuhungu we Labani.’

Yakobo yumviye se, ahita afata urugendo rurerure ajya i Harani, aho bene wabo bari batuye.

Itangiriro 25:5-11, 20-34; 26:34, 35; 27:1-46; 28:1-5; Abaheburayo 12:16, 17.