Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 18

Yakobo ajya i Harani

Yakobo ajya i Harani

ESE waba uzi abo bagabo barimo bavugana na Yakobo? Nyuma y’urugendo rw’iminsi myinshi, Yakobo yabasanze ku iriba barinze intama zabo. Nuko arababaza ati ‘mbese muri aba hehe?’

Baramusubiza bati ‘turi ab’i Harani.’

Arababaza ati ‘muzi Labani?’

Na bo bati ‘yego.’ Bungamo bati ‘ndetse nguriya umukobwa we Rasheli ari kumwe n’umukumbi w’intama ze.’ Mbese uramureba arimo aza?

Igihe Yakobo yabonaga Rasheli ari kumwe n’intama za nyirarume Labani, yasunitse ibuye ryari ritwikiriye iriba aryigizayo kugira ngo intama zibone uko zinywa amazi. Hanyuma, Yakobo yasomye Rasheli maze aramwibwira. Rasheli yarishimye cyane, agenda yiruka, ajya kubibwira se Labani.

Labani yanejejwe cyane no kugira Yakobo ho umushyitsi. Kandi igihe Yakobo yamusabaga Rasheli ngo azamubere umugore, byaramushimishije. Ariko Labani yasabye Yakobo kumukorera imyaka 7 mu isambu ye mbere yo kumuha Rasheli. Yakobo yarabyemeye kuko yakundaga Rasheli cyane. Ariko se uzi uko byagenze igihe cyo gushyingirwa kigeze?

Labani yahaye Yakobo umukobwa we w’imfura witwaga Leya aho kumuha Rasheli. Igihe Yakobo yemeraga gukorera Labani indi myaka irindwi, yanamushyingiye Rasheli. Icyo gihe, Imana ntiyabuzaga abagabo gushaka abagore benshi. Muri iki gihe ariko, nk’uko Bibiliya ibigaragaza, umugabo agomba kugira umugore umwe gusa.

Itangiriro 29:1-30.