Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 23

Inzozi za Farawo

Inzozi za Farawo

NYUMA y’imyaka ibiri, Yozefu yari akiri mu nzu y’imbohe. Wa muhereza wa vino ntiyigeze amwibuka. Nuko ijoro rimwe Farawo arota inzozi ebyiri zihariye cyane, maze ayoberwa icyo zisobanura. Uramureba aho aryamye? Bukeye, Farawo yahamagaje abanyabwenge be maze abarotorera inzozi ze, ariko ntibabasha kuzimusobanurira.

Icyo gihe ni bwo noneho wa muhereza wa vino yaje kwibuka Yozefu. Nuko abwira Farawo ati ‘igihe nari mu nzu y’imbohe, harimo umugabo washoboraga gusobanura inzozi.’ Ako kanya Farawo yahise avana Yozefu mu nzu y’imbohe.

Nuko Farawo arotorera Yozefu inzozi ze ati ‘nabonye inka ndwi zibyibushye kandi nziza. Hanyuma, mbona n’inka ndwi zinanutse cyane. Maze izo nka ndwi zinanutse zirya izibyibushye.

‘Mu nzozi zanjye za kabiri, nabonye amahundo arindwi ahunze cyane kandi yeze ameze ku giti kimwe. Hanyuma mbona andi mahundo arindwi y’iminambe. Ngiye kubona mbona ya mahundo arindwi y’iminambe amize ya mahundo atsibaze neza.’

Yozefu abwira Farawo ati ‘izo nzozi zombi zisobanurwa kimwe. Za nka ndwi zishishe na ya mahundo arindwi atsibaze bishushanya imyaka irindwi. Inka ndwi z’iminanu n’amahundo arindwi y’iminambe bishushanya indi myaka irindwi. Hazabaho imyaka irindwi y’uburumbuke bwinshi mu Misiri, hanyuma hazakurikireho indi myaka irindwi y’inzara.’

Yozefu yungamo abwira Farawo ati ‘shaka umuntu w’umunyabwenge maze umushinge umurimo wo gukusanya ibiribwa mu gihe cya ya myaka irindwi y’uburumbuke. Bityo rero, abantu ntibazicwa n’inzara muri kiriya gihe cy’imyaka irindwi y’inzara.’

Iyo nama inezeza Farawo, maze ahitamo Yozefu ngo abe ari we ukusanya ibiribwa akanabihunika. Nuko Yozefu aba atyo umuntu ukomeye cyane mu Misiri, kuko yari uwa kabiri kuri Farawo.

Hashize imyaka umunani, mu gihe cy’inzara, ni bwo Yozefu yagize atya abona haje abagabo runaka. Ese uzi abo ari bo? Bari bakuru be 10! Se, Yakobo, yari abohereje mu Misiri kuko ibiribwa byari bitangiye gukendera mu gihugu cya Kanaani. Yozefu yamenye bene se, ariko bo ntibamumenya. Waba se uzi impamvu? Ni ukubera ko Yozefu yari yarakuze kandi yambaye imyambaro y’ubundi bwoko.

Nuko Yozefu yibuka ko igihe yari umwana yarose abona bene se baza kumwunamira. Waba warigeze gusoma iby’iyo nkuru? Icyo gihe ni bwo noneho Yozefu yabonye ko Imana ari yo yamwohereje mu Misiri ifite impamvu. Utekereza ko Yozefu yari kubyifatamo ate? Reka tubirebe.

Itangiriro 41:1-57; 42:1-8; 50:20.