Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 27

Umwami mubi ategeka Misiri

Umwami mubi ategeka Misiri

ABA bagabo barimo barakoresha abantu umurimo w’agahato. Reba nawe uwo mugabo urimo ukubita ikiboko umwe muri abo bakozi! Abo bakozi ni abo mu muryango wa Yakobo, kandi bitwa Abisirayeli. Naho abo bagabo barimo babakoresha umurimo w’agahato ni Abanyamisiri. Abisirayeli babaye abacakara babo. Ibyo se byaje bite?

Mu myaka myinshi, wa muryango munini wa Yakobo wabaye mu gihugu cya Misiri mu mahoro. Yozefu, wari umuntu wa kabiri ukomeye kuruta abandi bose mu Misiri nyuma y’umwami Farawo, yabitagaho. Hanyuma ariko Yozefu yaje gupfa. Kandi mu Misiri himye undi mwami, Farawo mushya, utarakundaga Abisirayeli.

Uwo Farawo mubi yagize Abisirayeli abacakara, kandi ashyiraho abakoresha b’abagome cyane. Bakoresheje Abisirayeli agahato mu mirimo yo kubakira Farawo imidugudu. Nyamara, Abisirayeli bakomeje kwiyongera. Nyuma y’igihe runaka, Abanyamisiri baje gutinya ko Abisirayeli bari kuba benshi cyane kandi bagakomera cyane.

Waba se uzi icyo Farawo yakoze? Yabwiye abagore bafashaga Abisirayelikazi igihe babaga bagiye kubyara ati ‘umwana w’umuhungu wese uzavuka mujye mumwica.’ Ariko kubera ko abo bagore bari beza, ntibishe izo mpinja.

Nuko Farawo ategeka abantu be bose ati ‘mufate abana b’abahungu b’Abisirayeli maze mubice. Abana b’abakobwa abe ari bo bonyine mureka babeho.’ Gutanga itegeko nk’iryo byari igikorwa kibi cyane. Si byo se? Reka turebe uko umwe muri abo bana b’abahungu yarokotse.