Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Guhera ku gihe cyo kuvanwa mu Misiri kugeza ku mwami wa mbere wa Isirayeli

Guhera ku gihe cyo kuvanwa mu Misiri kugeza ku mwami wa mbere wa Isirayeli

Mose yayoboye Abisirayeli uhereye igihe baviriye mu bucakara mu Misiri kugeza ku Musozi Sinayi, aho Imana yabahereye amategeko. Nyuma y’aho, Mose yohereje abantu 12 gutata igihugu cya Kanaani. Ariko 10 muri bo bagarukanye inkuru mbi. Batumye Abisirayeli bashaka kwisubirira mu Misiri. Yehova yabahaye igihano cyo kuzerera mu butayu imyaka 40 bazira kubura ukwizera.

Hanyuma, Imana yahisemo Yosuwa ngo abe ari we uyobora Abisirayeli abinjize mu gihugu cya Kanaani. Yehova yakoze ibitangaza kugira ngo abafashe kwigarurira igihugu. Yahagaritse amazi y’Uruzi rwa Yorodani, atuma inkike za Yeriko ziriduka kandi izuba rihagarara umunsi wose. Nyuma y’imyaka itandatu, igihugu cyarigaruriwe kivanwa mu maboko y’Abanyakanaani.

Uhereye kuri Yosuwa, Abisirayeli bayobowe n’abacamanza mu gihe cy’imyaka 356. Tuzagira ibyo tumenya kuri benshi muri bo, urugero nka Baraki, Gideyoni, Yefuta, Samusoni na Samweli. Nanone tuzasoma inkuru zivuga iby’abagore nka Rahabu, Debora, Yayeli, Rusi, Nawomi na Delila. Igice cya GATATU kivuga amateka agera ku myaka 396.

 

IBIRIMO

INKURU YA 34

Ibyokurya by’ubundi bwoko

Ibi byokurya bidasanzwe byatanzwe n’Imana byaje biturutse mu ijuru.

INKURU YA 35

Yehova atanga amategeko ye

Ni ayahe mategeko abiri akomeye kuruta Amategeko Cumi?

INKURU YA 36

Inyana ya zahabu

Ni iki cyateye abantu gusenga igishushanyo cyacuzwe mu maherena?

INKURU YA 37

Ihema ry’urusengero

Icyumba cy’imbere cyane cyarimo isanduku y’isezerano.

INKURU YA 38

Abatasi 12

Abatasi cumi bavugaga bimwe, abandi babiri bakavuga ibinyuranye na byo. Abisirayeli bemeye ibyavugwaga na nde?

INKURU YA 39

Inkoni ya Aroni irabya

Byagenze bite ngo inkoni yumye irabye kandi imereho imbuto mu ijoro rimwe?

INKURU YA 40

Mose akubita urutare

Mose yashoboye kuvana amazi mu rutare, ariko yababaje Yehova.

INKURU YA 41

Inzoka y’umuringa

Ni iki cyatumye Imana iteza Abisirayeli inzoka z’ubumara?

INKURU YA 42

Indogobe ivuga

Indogobe yabonye ikintu Balamu atashoboraga kubona.

INKURU YA 43

Yosuwa aba umuyobozi

Ese ko Mose yari agikomeye, kuki yasimbuwe na Yosuwa?

INKURU YA 44

Rahabu ahisha abatasi

Rahabu yafashije ate abagabo babiri, kandi se yabasabye iki?

INKURU YA 45

Bambuka Uruzi rwa Yorodani

Igihe abatambyi bakandagiraga mu mazi, hahise haba igitangaza.

INKURU YA 46

Inkike za Yeriko

Ni gute umugozi watumye urukuta rudahanuka?

INKURU YA 47

Umujura muri Isirayeli

Ese umuntu mubi umwe ashobora guteza ibibazo ishyanga ryose?

INKURU YA 48

Abagibeyoni b’abanyabwenge

Bashutse Yosuwa n’Abisirayeli bagirana na bo amasezerano, ariko Abisirayeli ntibigeze bayarengaho.

INKURU YA 49

Izuba rihagarara

Yehova yakoreye Yosuwa ikintu atari yarigeze akora, atigeze yongera no gukora nyuma yaho.

INKURU YA 50

Abagore babiri b’intwari

Ese ko Baraki ari we wayoboye ingabo za Isirayeli ku rugamba, kuki Yayeli ari we wahawe icyubahiro?

INKURU YA 51

Rusi na Nawomi

Rusi yavuye iwabo ajya kubana na Nawomi no gukorera Yehova.

INKURU YA 52

Gideyoni n’abantu be 300

Imana yatoranyije ingabo nke ikoresheje ikizamini kidasanzwe cyo kunywa amazi.

INKURU YA 53

Isezerano rya Yefuta

Ibyo yasezeranyije Yehova si we wenyine byagizeho ingaruka ahubwo byazigize no ku mukobwa we.

INKURU YA 54

Umugabo urusha abandi bose imbaraga

Delila yamenye ate aho Samusoni yakuraga imbaraga?

INKURU YA 55

Akana k’agahungu gakorera Imana

Imana yakoresheje Samweli wari ukiri muto kugira ngo igeze ubutumwa bwayo bukomeye ku Mutambyi Mukuru Eli.