Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 35

Yehova atanga amategeko ye

Yehova atanga amategeko ye

HASHIZE hafi amezi abiri Abisirayeli bavuye mu Misiri, bageze ku Musozi Sinayi, ukaba nanone witwa Horebu. Aho ni ha handi Yehova yavugishirije Mose mu gihuru cyaka umuriro. Abisirayeli barahakambitse, bahamara igihe runaka.

Rubanda rwagumye munsi y’uwo musozi, naho Mose arawuzamuka. Ageze mu mpinga yawo, Yehova yamubwiye ko yashakaga ko Abisirayeli bamwumvira maze bakaba ubwoko Bwe bwihariye. Mose amanutse uwo musozi, yabwiye Abisirayeli ibyo Yehova yari yavuze. Nuko Abisirayeli bavuga ko bari kuzumvira Yehova, kuko bashakaga kuba ubwoko bwe.

Hanyuma, Yehova yakoze ikintu gitangaje. Yatumye impinga y’umusozi icumba umwotsi, kandi ahindisha inkuba. Yanabwiye rubanda ati ‘ndi Yehova Imana yanyu yabavanye mu Misiri.’ Maze arabategeka ati ‘ntimuzagire izindi mana musenga uretse jye.’

Nyuma y’ibyo, Imana yahaye Abisirayeli andi mategeko icyenda. Nuko abantu bagira ubwoba bwinshi. Babwira Mose bati ‘ube ari wowe utubwira, kuko dutinya ko Imana nitubwira dupfa.’

Hanyuma, Yehova yabwiye Mose ati ‘zamuka umusozi uze aho ndi. Ndaguha ibisate by’amabuye bibiri nanditseho ya mategeko cumi rubanda rugomba kwitondera.’ Nuko Mose yongera kuzamuka umusozi, ahamara iminsi 40 n’amajoro 40.

Imana yari ifite andi mategeko menshi yo guha ubwoko bwayo. Nuko Mose arayandika. Nanone Imana yahaye Mose bya bisate by’amabuye bibiri. Kuri ibyo bisate by’amabuye, Imana ubwayo yari yanditseho ya mategeko 10 yari yatangarije imbere ya rubanda rwose. Yitwa Amategeko Cumi.

Ayo Mategeko Cumi ni ay’ingenzi. Ariko, andi mategeko menshi Imana yahaye Abisirayeli na yo ni ay’ingenzi. Rimwe muri ayo mategeko rigira riti ‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose, ubwenge bwawe bwose, ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Naho irindi rikagira riti ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Umwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, yavuze ko ayo ari yo mategeko aruta ayandi Yehova yahaye Abisirayeli. Tuziga byinshi kuri uwo Mwana w’Imana no ku nyigisho ze.